skol
fortebet

Yapfiriye mu irushanwa ryo kurya amagi 50

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umugabo wo mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Subhash Yadav, yitabye Imana ubwo yari mu irushanwa ryo kugerageza kurya amagi 50.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yaguye igihumure ubwo yari ageze ku gi rya 42.

Iri rushanwa ryo kurya ryabereye mu isoko ry’ahitwa Bibiganj mu karere ka Uttar Pradesh’s Jaunpur ho mu gihugu cy’Ubuhinde. Nyakwigendera Yadah w’imyaka 42 y’amavuko ngo yari yajyanye n’incuti ye kurya amagi bisanzwe, mu kugera ku isoko baza gushwana ari na bwo bahise biyemeza guhiganwa kumara amagi 50.

Bombi bemeranyije ko utarsinda undi mu kumara ariya magi ari bwishyure mugenzi we angana na Rs 2,000 ahwanye n’arenga gato 25,000Rwf [acc. Teradignews]

Yadah yemeye uyu mukino w’amahirwe, arya amagi 41 mbere yo kugwa igihumure ageze ku rya 42 nk’uko Gulf News dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Nyuma yahise yihushirizwa kugezwa kwa muganga, gusa ahagera yamaze gushiramo umwuka.

Abaganga bavuze ko Yadah yishwe no kugwa ivutu yatewe no kurya ariya magi yose.

Ibitekerezo

  • Inda mbii irica nkuwo azize iki!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa