Umupadiri w’umufaransa wo mu idini ry’aba Ortodogisi witwa Nikolaos Kakavelakis w’imyaka 52, yarasiwe mu kiliziya cye mu mujyi wa Lyon ku munsi mukuru wa Halloween n’umugabo wamushinjaga kumutwarira umugore.
Uyu mupadiri bivugwa ko yashakishwaga n’ibyihebe ngo yicwe yarashwe n’umugizi wa nabi wamushinjaga kumusambanyiriza umugore.
Padiri Nikolaos Kakavelakis yarasiwe mu rusengero rwe kuwa 31 Ukwakira 2020 ubwo igihugu cy’Ubufaransa cyari mu nkubiri yo kwamagana iterabwoba ryari ricyugarije nyuma y’umugizi wa nabi wishe umwarimu.
Byavuzwe ko uyu mupadiri yarashwe n’ibyihebe ndetse yajyanwe kwa muganga afite ibikomere byinshi bikomeye.
Kuwa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo 2020 nibwo hafunzwe umugabo w’imyaka 40 wo muri Georgia wiyise Georgia P wabwiye ubutabera na polisi ko uyu mupadiri yamusambanyirizaga umugore ariyo mpamvu yamurashe.
Nyuma y’umunsi umwe afunzwe,ubutabera bwasohoye itangazo rigenewe itangazamakuru rivuga ko uku kuraswa kwa padiri kwaturutse ku gucana inyuma.
Kuwa kabiri w’iki cyumweru,nibwo uyu Padiri yavuye muri koma ahita atangaza ko umugabo wamurashe yabitewe n’ishyari.
Umugore w’uyu mugabo warashe padiri,yavuze ko atigeze asambana nawe ndetse ko umugabo we yamurasiye ubusa.Uyu mugabo ari gukorwaho iperereza ko atatumwe n’ibyihebe kikaba cyari igitero cy’iterabwoba.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN
Ubwo wabona babihiritse ku ba Islam!