skol
fortebet

Yarumye imyanya y’ibanga ya mugenzi we bapfa umuhigo

Yanditswe: Saturday 26, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Yarlen wo mu Buhinde yatawe muri yombi akekwaho kuruma imyanya y’ ibanga ya mugenzi we, Burgij ubwo barwanaga.

Sponsored Ad

Yarlen usanzwe ari umuhigi w’amadubu muri iki gihugu, yarumye mugenzi we bapfaga umuhigo.

Ibinyamakuru byo mu Buhinde bivuga ko uyu mugabo yari asanzwe akurikiranwa na polisi yo mu Buhinde cyane ku bwo kwica inyamaswa cyane mu ishyamba rya Madhya Pradesh.

Yarlen nk’uko Ritesh Sirothia ukuriye ishami ry’ibinyabuzima muri iri shyamba yabivuze, yatangaje ko uyu musore yagendeye ku myumvire yo kuba hari abemera ko kurya imyanya y’ ibanga y’abantu cyangwa iy’inyamaswa, byongera ingufu zo gutera akabariro.

Uyu musore kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi na polisi ya Gujarat ndetse akaba yagejejwe imbere y’ubutabera ashinjwa ubwicanyi n’ubuhigi butemewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa