skol
fortebet

Yateye icyuma umuhungu w’imyaka 13 amuhoye kurwana umwana we

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

Umugore wo mu gihugu cya Zimbabwe mu gace kitwa Chinhoyi yafunzwe azira gutera icyuma umwana w’imyaka 13 w’abandi amuhoye ko yakubise umuhungu we barimo gukinira hanze.
Uyu mugore witwa Monalisa Choguya yafunzwe nyuma yo gutera icyuma uyu mwana witwa Tonderai Kamhuka amuziza ko yakubise umwana we w’umuhungu w’imyaka 7.
Uyu mugore yateye icyuma uyu mwana ku gice cy’inyuma arongera akimutera no mu nda nyuma gato y’uko umwana we yari amubwiye ko yakubiswe.
Umuvugizi wa polisi y’ahitwa Mashonaland (...)

Umuvugizi wa polisi y’ahitwa Mashonaland West, Inspecteur Margaret Chitove,yavuze ko iki cyaha cyabaye kuwa 23 Gashyantare 2021,saa yine z’amanywa.Iki cyuma cyo mu nda nicyo cyageze ku mara y’uyu mwana.

Uyu mwana yahise ajyanwa ku bitaro byitwa Chinhoyi,byamunaniwe bamwohereza ahitwa Parirenyatwa mu gihe Choguya we yahise atabwa muri yombi.

Mu minsi ishize,mu gihugu cya Cameroon naho havuzwe ubwicanyi bwakorewe umugabo wafashwe yibye telefoni arangije arakubitwa kugeza apfuye.

Uyu mugabo yakubiswe nyuma y’aho yari afatanwe iyi telefoni hashize iminsi mike ayibye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa