skol
fortebet

Yatunguye umukunzi we mu buryo budasanzwe nyuma y’aho Guma mu rugo yishe gahunda ye yo gutera ivi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 15, Feb 2021

Sponsored Ad

Umusore witwa Andy Bennett yatunguye umukunzi we ajya ku mucanga wo mu gace atuyemo awandikaho ngo “wakwemera gushyingiranwa nanjye?.”
Uyu mugabo wari usanzwe akora mu by’amazi w’imyaka 40,yari yarateguye kuzambikira impeta umukunzi we mu Butaliyani ariko yahisemo kumutungura akoresheje uyu mucanga wo mu gace k’iwabo ahitwa Exmouth mu Bwongereza.
Abaturanyi ba bwana Andy,bakomye amashyi menshi ubwo uyu mukunzi we Hollie Corrick w’imyaka 42,yamwemereraga kumubera umugore.
Uyu mugabo yagombaga (...)

Uyu mugabo yagombaga kwambikira impeta uyu mukunzi we ahitwa Amalfi mu Butaliyani ariko uyu mupangu wakomwe mu nkokora na Covid-19.

Uyu mugabo wari wateguye cyane,yakoresheje indirimbo ‘Little Things’ ya Ed Sheeran ubwo yari ateye ivi.

Aba bombi bahisemo kuzakora ubukwe umwaka utaha kubera ko nta cyizere cy’uko Covid-19 izarangira vuba bafite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa