skol
fortebet

Yishe umukunzi we kubera ko atashakaga umwana atwite

Yanditswe: Thursday 21, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugabo witwa Wando Cordeiro Vasconcelos yatawe muri yombi azira kwica umukunzi we ukiri muto arangije atwika umurambo we amuziza gutwita inda atashakaga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo amaze kwica uyu mukunzi we yahise abeshya ko yashimuswe kubera ko atashakaga ko abyara umwana yari atwite.

Wando Cordeiro Vasconcelos ukomoka ahitwa Chorozinho muri Brazil niwe wiyemereye ko yishe uyu mugore nyuma y’umunsi umwe atawe muri yombi.

Uyu mugabo w’imyaka 35 yabwiye polisi ko yishe umukunzi we Maria Efigenia Soares, arangije ajya kumutwikira mu ishyamba rya Chorozinho.

Efigenia yaburiwe irengero nyuma yo kuva mu rugo iwabo Fortaleza agiye mu isoko guhaha.

Nyina wa Efigenia witwa Jaqueline Santana,ntabwo yari azi umubano w’aba bombi ariko nawe yemeje ko yishe umukobwa we amuziza inda ye yari atwite.

Yabwiye ibinyamakuru ati “Yasohokanye n’uyu muhungu wazaga hano inshuro nyinshi,umukobwa wanjye akambwira ko ari inshuti ye.”

Santana yahishuye kandi ko uyu musore yashatse guhisha iki cyaha cyo kwica uyu mukunzi we.Ati “Yaje mu rugo avuye ku bitaro yimenyerezagaho ambwira ko agiye guhaha.Yoherereje ubutumwa se ko yashimuswe.”

Vasconcelos yahise ajijisha ko agiye gutanga amafaranga yo kurekura uyu mukobwa ndetse yifotozanya n’uwo yabeshyaga ko ari rushimusi.

Uyu mugore yavuze ko yakomeje kugira icyizere ko umwana we araboneka ari muzima ariko polisi yaje kumuhamagara imubwira ko yabonetse yatwitswe.

Ibi byatumye Vasconcelos atabwa muri yombi atangira gukurikiranwaho icyaha cyo kwica uyu mukobwa yaje no kwemera ko ariwe wabikoze.



Efigenia yasanzwe mu ishyamba yishwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa