skol
fortebet

Yiyongeresheje uburebure kugira ngo abashe kwegukana abakobwa bamubenze

Yanditswe: Sunday 06, Dec 2020

Sponsored Ad

Buri mwaka, abantu amagana n’amagana ku isi bibagisha amaguru kugira ngo bongererwe uburebure, igikorwa gifata igihe kitari gito kandi kibabaza.Kubera ko binyura mu nzira ndende, abahanga mu by’ubuzima bw’abantu bavuga ko bigira ingaruka mbi kandi z’igihe kirekire.

Sponsored Ad

Sam Becker yagaragaraga ko ari we muremure mu mashuri abanza, ariko amaze kurangiza amashure yisumbuye, yisanze abo bigana bamusumba kure.

Agira ati: "Maze kujya kuri kaminuza, nagiye nisanga ndi mugufi kurusha abandi bahungu n’abakobwa".

"Ibi bigira ingaruka ku buzima bwawe. Mvugishije ukuri, abakobwa ntibemera gukundana n’abahungu basumbya uburebure. Ariko ikintu gikomeye cyane kwari ugukomeza kwibaza rimwe na rimwe ko ntazigera mbona umugore".

Sam w’imyaka 30 utuye mu mujyi wa New York, yibazaga uko yari kuzaba muremure, nubwo ku mutima yari azi ko yamaze kurenza imyaka yo gukura.

Ati: "Nakunze gutekereza ko kugira ngo ugire aho wigeza mu buzima ugomba kuba uri muremure. Nicyo cyatumye rero nigira inama".

Ubwo se nzashobora gutambuka?

Sam yamaze igihe kinini yibaza uko yabigenza kugira ngo abe muremure, akajya yambara inkweto ndende agakora n’imyitozo ngororamubiri, ariko ibyo ntibyamunyuze.

Amaze kumenya ko bashobora kumwongerera amaguru akaba muremure, yahise yumva ko ari wo muti nyawo wamufasha kugera ku cyifuzo cye.

Amaze kuvugana na nyina, akanumva ingaruka zishoboka kumugeraho, yahise afata umwanzuro ndakuka ko umuti w’ikibazo cye ari ukubagwa.

Muri 2015 yabazwe amaguru, maze bamwongerera uburebure, ava kuri sentimetero 162 (162cm) agera kuri sentimetero 170 (170cm).

Ati: "Igihe mbonana na muganga bwa mbere, yansobanuriye neza ko iki gikorwa kitoroshye. Icyari kimpagaritse umutima kwari ukumenya ubushobozi nzaba mfite bwo gukora icyo nshaka nimara kongererwa uburebure. Ubwo nzashobora gutambuka? Ubwo nzashobora kwiruka?

"Maze kubagwa, nategetswe kujya njya kwinanuza, nka gatatu cyangwa kane mu cyumweru, amasaha make buri musi. Ibi nabikoze mu gihe cy’amezi nk’atandatu.

Byari ibintu biteye isoni. Bwari nk’ubusazi...amaguru yawe yombi bakayamena, hanyuma ugasubira kwiga gutambuka bushya".

Umwuga wo kubaga amaguru mu kongerera abantu uburebure usanzwe ukorwa mu bihugu bitari bike,ndetse abantu bamwe bongererwa uburebure kugeza kuri sentimetero 13 (13cm).

Nubwo bigoye kumenya umubare w’abantu babikorerwa buri mwaka, ibigo by’ubuvuzi bivuga ko ari umwuga ugenda ukundwa cyane. BBC yavuganye n’ ibigo by’ubuvuzi bitari bike ku isi ku bijyanye n’inshuro basanzwe babikorera abantu, ariko imibar bigenda isumbana.

Mu bigo bikomeye byo muri Amerika, mu Budage na Koreya y’Aajyepfo, uwu mwuga ukorwa inshuro hagati ya 100 na 200 buri umwaka.

Ibindi bihugu birimo Espagne, Ubuhindi, Turukiya n’Ubutaliyano ,ni hagati ya 20 na 40 ku mwaka. Mu Bwongereza imibare iracyari hasi gake kuko n’inshuro 15 ku mwaka. Amavuriro hafi ya yose BBC yavuganye nayo yavuze ko uyu mwuga wiyongera buri mwaka.

Mu Bwongereza, bikorwa mu mavuriro make y’abigenga, ku giciro gishobora kugera ku madorari y’abanyamerika ibihumbi 67.000, mu gihe muri Amerika igiciro kiri hagati y’amadorari 75.000 na 280.000.

Ni igikorwa gifata umwanya muremure,gikomeye kandi kibabaza. Ni igikorwa cyatangijwe na Gavril Ilizarov, umuganga w’umurusiya wavuraga abasirikare babaga bakomerekeye ku rugamba mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Bigenda bite?

Batobora amagufa y’amaguru nyuma agacikamo kubiri. Bahita bagushyiramo icyuma bakagifatanya n’imisumari (vis/screws). Icyo cyuma rero kigenda cyongererwa gake uburebure kugeza kuri mirimetero imwe (1mm) ku munsi, bigakomeza kugeza aho ubikorerwa agereye ku burebure yifuza, hanyuma n’amaguru akagenda asubirana buke buke.

Nyiri kubikorerwa akenera amezi atari make akorerwa ibikorwa byo gusubirana kugira ngo asubire akomere. Uyu mwuga urimo ingaruka nyinshi zikomeye cyane, harimo imitsi ishobora kwangirika, kuva amaraso imbere ugasanga bigeze naho byanga ko amagufa asubira gufatana.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa