skol
fortebet

Zambia:Umugabo yafashwe ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Yanditswe: Sunday 03, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Edwin Sakala ukomoka mu gihugu cya Zambia yafashwe ari gusambanya umugore ufite ubumuga bwo mu mutwe, mu gitondo cyo kuwa 01 Werurwe 2019.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 29 y’amavuko yafashwe na polisi ari gusambanya uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe,ahita atabwa muri yombi.

Abaturanyi ba Edwin Sakala babwiye polisi ko atari ubwa mbere asambanyije uyu mugore ufite uburwayi bwo mu mutwe kuko ngo yari yaramugize umucakara w’ibitsina.

Edwin Sakala yashinjwe n’abaturanyi be ko yari amaze igihe kinini uyu mugore aho yamwinjizaga mu icumbi rye nijoro akamusohora mu rukerera, inkoko zitangiye kubika kugira ngo hatagira umubona.

Ikinyamakuru Gistmania.Com cyavuze ko uyu mugabo yatungiwe agatoki n’umuturanyi we wamubonye rimwe ari kwinjiza uyu mugore,niko guhamagara polisi imurwa gitumo ari kumusambanya mu gitondo cyo kuwa Gatanu.

Ibitekerezo

  • Akwiyeguhanwa akaberabandi urugero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa