skol
fortebet

Rwanda: Umwe mu bacungagereza ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta yarekuwe

Yanditswe: Friday 10, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, umwe mu bacungagereza bakuru ukekwaho kunyereza umutungo wa leta mu Rwanda witwa SP Tharcisse Nshimiyimana yarekuwe by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Sponsored Ad

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Uyu mucungagereza warekuwe by’agateganyo ni na we mukuru mu bari baburanye bwa mbere kuwa Gatatu w’iki cyumweru. SP Tharcisse Nshimiyimana yigeze kubaho umuyobozi wungirije wa gereza ya Rwamagana iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Ubushinjacyaha bumurega ko mu mwaka wa 2019 ubwo yari umuyobozi wa gereza wungirije yanyereje amakaro na langete byagombaga kubakishwa ishuli ry’imyuga rya gereza ya Rwamagana.

Buvuga ko bwasanze mu nzu ya SP Nshimiyimana hubakishije ibikoresho bisa n’ibya gereza yayoboraga. Ariko uregwa akavuga ko ntaho yahuriraga n’ibyo bikoresho na cyane ko atari umubitsi wabyo.

Uwo mucungagereza Nshimiyimana avuga ko yabiguze Kayonza, Rwamagana na Kigali ariko ntagararaze inyemezabwishyu yabyo. Abamwunganira mu mategeko bakavuga ko nta raporo igaragaza niba hari ibikoresho bya gereza byaba byarabuze ngo bahereho bakeka ko Nshimiyimana ari we wabyibye.

Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yavuze ko ibivugwa n’ubushinjacyaha bitagaragaza niba hari igenzura ryakozwe kuri ibyo bikoresho. Ntibunagaragaza niba hari aho inshingano ze zari zihuriye n’ibyo bikoresho.

Urukiko rwavuze ko ibimenyetso bumaze kugeraho bitatuma uregwa akekwaho icyaha cyamufungisha by’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi. Bityo, rwanzura ko agomba kurekurwa mbere y’urubanza mu mizi. Umucamanza yavuze kandi ko ihame ari uko ukekwa akurikiranwa adafunze. Nyuma y’ingingo z’amategeko yasesenguye, umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge yategetse ko SP Nshimiyimana ahita afungurwa by’agateganyo urubanza rukimara gusomwa.

Byari ibyishimo bitagira uko bisa ku bavandimwe be bari mu rukiko. Umwe waganiriye n’Ijwi ry’Amerika yavuze ko “Imana yamurenganuye nyuma y’igihe cy’amezi atanu afunzwe binyuranyije n’amategeko”. Uko yavugaga ibyo, uwo muvandimwe wa Nshimiyimana ni na ko yasukaga amarira y’ibyishimo.
Kugeza ubu hamaze kuburana abacungagereza bagera muri bane (4), mu macungagereza 27. Abandi batatu (3) basigaye , urukiko ruzabafataho icyemezo mu cyumweru gitaha ari na bwo abataraburanishwa baziregura.

SP Nshimiyimana yaherukaga kuyobora gereza ya Muhanga yo mu Majyepfo y’u Rwanda mbere y’uko afungwa nk’umuyobozi mukuru wayo. Ugereranyije ipeti rye n’iry’umuntu uba ari mu gisirikare, yaba ari ku ipeti rya Majoro.

Radiyo Ijwi ry’Amerika yamenye andi makuru avuga ko mu bacungagereza 88 birukanywe mu kazi, baba bari kwishyira hamwe ngo bajyane leta mu nkiko. Barashaka kuyirega ko yabirukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Isoko y’amakuru yacu iremeza ko minisiteri y’umutekano ari na yo ifite mu nshingano urwego rw’amagereza mu Rwanda yarushyizeho igitutu kugira ngo habe isuzuma ryimbitse ku birukanywe bavuga ko binyuranyije n’amategeko.

Uwaduhaye amakuru akemeza ko bishoboka ko hazabaho gutumaho bamwe bagasubira mu kazi igihe bazasanga barabirukaniye amakosa yoroheje. Ni nyuma y’amezi agera muri atanu (5), abacungagereza bagera mu 135 bafungiwe I Rwamagana mu kigo cy’amahugurwa n’imyitozo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa