skol
fortebet

Imiryango yahemukiranye nyuma y’uko abana bishe mugenzi wabo bapfa umukobwa

Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyeshuri wo mu mwaka wa kane yishwe mu gihe amazu icyenda yatwitse ndetse n’amatungo aribwa mu mudugudu wa Musunji, mu gace ka Cheptulu, mu Ntara ya Vihiga muri Kenya biturutse ku ntambara y’urukundo.

Sponsored Ad

Nk’uko amakuru abitangaza, uyu mwana w’umunyeshuri yishwe n’umwe muri bagenzi be bamukubise nyuma yo kutumvikana ku mukobwa wo mu mudugudu bose bakundaga.

Mu rwego rwo kwihorera, abatuye umudugudu nyakwigendera atuyemo, bateye urugo rw’abakekwaho icyaha, bararutwika, hanyuma batema ibihingwa mu isambu yabo.

Nk’uko byatangajwe na Hamisi Ruth Langat, umuyobozi wa polisi muri ako gace, abantu babiri bakekwaho icyaha bafashwe kubera icyo gitero.

The Citizen dukesha iyi nkuru ntabwo yavuze byinshi kuri iki gitero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa