skol
fortebet

Kenya: Leta yatanze ikiruhuko mu gihugu hose kugira ngo abantu batere ibiti

Yanditswe: Monday 13, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa mbere, guverinoma ya Kenya yatanze umunsi w’ikiruhuko mu gihugu cyose kugira ngo ishishikarize abaturage gutera ibiti miliyoni 100 mu gihugu hose, umuhamagaro abantu babarirwa mu magana i Nairobi bitabiriye.

Sponsored Ad

Perezida William Ruto yemeje ko mu mwaka wa 2032 hazaba hamaze guterwa ibiti miliyari 15 mu rwego rwo kuzamura amashyamba ya Kenya nyuma y’amapfa yibasiye akarere ka Horn muri Afurika mu myaka 40 ishize.

Ku wa mbere, abakozi ba Leta, abanyeshuri, n’imiryango bateraniye ahantu hatandukanye mu murwa mukuru Nairobi kugira ngo batere ibiti nubwo imvura nyinshi yaguye.

Umukozi wa leta, Joan Kirika, yatangarije AFP ati: "Uyu munsi nateye ibiti bigera kuri 50. Ndatekereza ko iyi ari gahunda ikomeye kandi ikenewe ku isi, cyane cyane nyuma yo guhura n’amapfa akomeye mu bihe byinshi binyuranye."

Yongeyeho ati: "Ndizera ko tuzakomeza kwizihiza uyu munsi buri mwaka, atari ngombwa ko aba ari umunsi w’ikiruhuko rusange ahubwo ari gahunga ya buri mwaka yo kwita ku bidukikije no gutekereza ku isi."

William Ruto yavze ko yitaye ku mihindagurikire y’ikirere ariko arakaza amatsinda y’abita ku bidukikije nyuma yo gutangaza muri Nyakanga ko gutema ibiti bizakomeza nyuma y’imyaka itanu yabujijwe.

Muri icyo gihe, yavuze ko kongera gutema ibiti byari bigamije guhanga imirimo no guteza imbere urwego rw’ubukungu rushingiye ku bicuruzwa by’ibikorwa mu biti kandi ko birebwa gusa ku biti bikuze mu mashyamba yatewe kandi acungwa na Leta.

Mu kwezi gushize, urukiko rwo muri Kenya rwahagaritse iki cyemezo cyo gihagarika gutema ibiti ariko ryemerera gutema gusa hegitari 5.000 z’ibiti bikuze.

Inganda zita ku bikomoka ku mashyamba zatanze 1,6% muri GDP ya Kenya umwaka ushize, nk’uko imibare ibigaragaza, yerekana kandi ko amashyamba afite 8.8% by’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa