Kenya: Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana yarirwaje kugira ngo yibe amafaranga rubanda
Yanditswe: Saturday 10, Feb 2024
Umugore w’umuririmbyi uzwi cyane muri Kenya witwa Hezeh Ndung’u, yatamaje uyu mugabo we avuga ko yasesaguye akayabo ka miliyoni 1.5 y’amashilingi ya Kenya, yahawe n’abakunzi be abeshya ko arwaye,akayashora mu nzoga n’abagore.
Hezeh yakusanyije amafaranga abifashijwemo n’umugiraneza wamutabarije witwa Karangu Muraya.
Nk’uko umugore wa Hezeh abitangaza, ngo uyu muhanzi w’icyamamare ntabwo yari arwaye mu gihe cyo kumukusanyiriza iyo nkunga.
Bivugwa ko yafatanije n’ibitaro byigenga byaho kugira ngo abeshye Abanyakenya.
Yinjiye mu bitaro nyuma yo kubeshya ko arwaye.
Abagiraneza bamufashije bazi ko arwaye nyuma y’uko Karangu Muraya agiye mu bitaro akamusangamo hanyuma akamushakira amafaranga.
Ariko,ngo wari umugambi wo kubeshya Abanyakenya.
Umugore we akomeza avuga ko yateganyaga ikindi gikorwa cyo gusaba inkunga Abanyakenya ariyo mpamvu yahisemo gusohoka akamushyira hanze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *