skol
fortebet

Kwifuza umugore byatumye Padiri atera umugongo Kiliziya gatolika akora ubukwe

Yanditswe: Monday 23, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika yateye intambwe idasanzwe ahitamo kwigomeka kuri kiliziya ashaka umugore.

Sponsored Ad

Mu mabwiriza ya Kiliziya Gatolika, abapadiri biyemeza kubaho ubuzima bwabo bwose mu buseribateri ariko Padiri Edwin Gathang’i Waiguru yahisemo kwinjira mu itsinda ry’abiyomoye ku mahame ya kiliziya gatolika, biyise Catholic Charismatic church.

Kuri iki cyumweru nibwo Padiri Edwin Gathang’i Waiguru yashyingiranwe na Margaret Wanjira Githui ahitwa Michael’s Pot Gardens muri Ikinu Githunguri.

Musenyeri Patrick Mulau w’ahitwa Kirinyaga niwe wayoboye ubu bukwe bwabereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru, Nairobi.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu amagana bafitanye isano n’uyu mupadiri wanahise yimikwa muri iri torero ryiyomoye kuri kiliziya gatolika.

Padiri Waiguru yavuze ko nyuma yo koherezwa kwigisha muri Amerika ya ruguru n’iy’Epfo,yaje afite umuhamagaro wo gushaka umugore no kugira umuryango.

NTV ivuga ko akigera muri Kenya,ikintu cya mbere yahise akora n’ugukora ubukwe mu mihango gakondo.Aba bombi ngo basanzwe bafitanye abana babiri.

Padiri Waiguru ahagaze iruhande rw’umugeni we, Margaret Wanjira Githui, yagize ati "birashoboka gukorera Imana,kugira umuryango no kugira umugore mwiza.

Imana ntabwo yibeshye igihe yaremaga umugabo n’umugore kandi yavuze ko atari byiza ko umuntu aba wenyine.

Ndishimye cyane.Ku mugore wanjye,ndamusezeranya kumukunda buri gihe.

Bishop Patrick Mulau wa Kirinyaga Charismatic church wayoboye ubu bukwe,yavuze ko itorero rye ari rimwe na Kiliziya gatolika ariko batandukanira ku isakaramentu ryo gushyingirwa kuko irye abapadiri babyemerewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa