Malawi: Esmie umukobwa wa Perezida yakubiswe n’inkuba arapfa
Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, nibwo hamenyekanye inkuru y’uko umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Malawi, Bakili Muluzi, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba.
Esmie Muluzi Malisita yavutse tariki ya 31 Nzeli 1969, asize umugabo ndetse n’umwana umwe. Esmie ni umukobwa wa Perezida Bakili, yitabye Imana hamwe na mugenzi we Hazel Busile mu mujyi wa Blantyre ubwo imvura yagwaga bakugama munsi y’igiti.
Lameck Daniel wahoze mu biro bya Perezida Bakili, yemeje amakuru y’uko uyu mukobwa (...)
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukuboza 2016, nibwo hamenyekanye inkuru y’uko umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Malawi, Bakili Muluzi, yapfuye nyuma yo gukubitwa n’inkuba.
Esmie Muluzi Malisita yavutse tariki ya 31 Nzeli 1969, asize umugabo ndetse n’umwana umwe. Esmie ni umukobwa wa Perezida Bakili, yitabye Imana hamwe na mugenzi we Hazel Busile mu mujyi wa Blantyre ubwo imvura yagwaga bakugama munsi y’igiti.
Lameck Daniel wahoze mu biro bya Perezida Bakili, yemeje amakuru y’uko uyu mukobwa yapfuye. Avuga ko abo bakobwa bombi bitabye Imana ubwo bari bagiye gusura urwuri rw’inka mu gace ka Mpemba mu mujyi wa Blantyre hanyuma imvura ikagwa bugama munsi y’igiti ari naho inkuba yabakubitiye.
Uyu muyobozi yanavuze ko aba bakobwa bombi boherejwe mu bitaro bya Mwaiwathu abaganga bagakora ibishoboka byose ariko bikanga akaba ari naho bombi baguye.
- Umukobwa wa Perezida yishwe n’inkuba ndetse na mugenzi we bari kumwe
Inyandiko yashyizwe ahagaragara n’ihuriro ry’abanyamakuru muri kiriya gihugu JUMA (Jurnalist Union of Malawi) rihumuriza umuryango wa nyakwigendera, bavuga ko ari igihombo gikomeye k’umuryango wa Perezida.
Muri Malawi, Abasaga 15 bishwe n’inkuba mu mwaka wa 201/15.Barimo abana 3 b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 9 na 18 mu gihe muri 2013 hapfuye abantu 8 mu murwa mukuru Lilongue ubwo bari mu masengesho mu nyubako imwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *