skol
fortebet

Papa yahaye Abapadiri inshingano zo kwigisha ku mihindagurikire y’ikirere

Yanditswe: Sunday 11, Dec 2016

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi , Papa Francis, yahaye Abapadiri amabwiriza yo kwigisha abakirisitu ibijyanye n’imihindagurukire y’ikirere cyane ko ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu.
Abapadiri bafite ishingano zo kwigisha ivanjiri muri Kiliziya, hejuru y’izo nshingano, Papa yifuje ko hakongerwa isomo ryerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere kuburyo byafasha abantu kumenya amakuru yose umunsi ku munsi bikabarinda kuzatungurwa.
Ikinyamakuru Cathoric.org ducyesha iyi nkuru, cyavuze ko (...)

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi , Papa Francis, yahaye Abapadiri amabwiriza yo kwigisha abakirisitu ibijyanye n’imihindagurukire y’ikirere cyane ko ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu.

Abapadiri bafite ishingano zo kwigisha ivanjiri muri Kiliziya, hejuru y’izo nshingano, Papa yifuje ko hakongerwa isomo ryerekeranye n’imihindagurikire y’ikirere kuburyo byafasha abantu kumenya amakuru yose umunsi ku munsi bikabarinda kuzatungurwa.

Kiliziya izakomeza kwigisha abapadiri iri somo

Ikinyamakuru Cathoric.org ducyesha iyi nkuru, cyavuze ko Ubuyobozi bwa kiliziya gatorika bwemeje ko iri somo rishya rigomba gushyirwa mu bikorwa kugirango abantu bagire ubumenyi ku ruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije ari nabyo bizafasha Isi gukomeza guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Umushumba wa Kiriziya gatolika, yashimangiye ko bagiye gukora uko bashoboye iri somo rijyanye n’imihindagurkire y’ikirere rikongerwa mu masomo Abapadiri bahabwaga iyo bitegura kuba Abasaserodoti.

Yanavuze ko, iri somo rigomba kwigishwa mu buryo butandukanye kure na Politiki. Intego ya Kiliziya ngo si ukwinjira muri Politiki ahubwo n’ukwigisha buri kimwe cyose cyafasha umuntu gukomeza kubaho neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa