skol
fortebet

Paris: Polisi yarashe umugore wavugije induru igakeka ko ari icyihebe

Yanditswe: Tuesday 31, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi abapolisi bo mu mujyi wa Paris barashe umugore bivugwa ko yavuze amagambo ateye ubwoba ndetse akavuze induru ngo: "Allahu akbar" muri gari ya moshi.

Sponsored Ad

Inzego z’umutekano ziryamiye amajanja muri iki gihugu, zikanze ko uyu mugore yaba aje kugaba igitero cy’iterabwoba nyuma y’umwiganyi waherukaga kujya ku ishuri yica abantu abateye icyuma,bishinjwa intagondwa z’abayisilamu.

Ubuyobozi bwa Polisi i Paris bwavuze ko abapolisi barashe nyuma y’uko uyu mugore w’imyaka 38 atumviye umuburo wo kuri sitasiyo ya Bibliothèque François-Mitterrand. Bikekwa ko yakomeretse mu nda.

Amakuru avuga ko abapolisi bitwaje intwaro bageze kuri sitasiyo nyuma ya saa mbiri n’igice za mu gitondo, maze uyu mugore wari wambaye umwenda wa kisilamu - "akangisha kwituritsa." Bavuga kandi ko yavugije induru ngo "Allahu akbar" - Icyarabu gisobanura ngo "Imana niyo nkuru".

Amakuru akomeza agira ati: "Kubera gutinya umutekano wabo, abapolisi bamurashe ahagana mu ma saa tatu n’iminota 20 za mu gitondo,akomereka mu nda ahita yimurwa."

Kuva icyo gihe Polisi yavuze ko abapolisi bafashe icyemezo gikwiye cyo "guhagarika uwo mugore".

Abapolisi batabaye nyuma y’uko umugenzi wo muri iyi gari ya moshi ahamagaye serivisi z’ubutabazi avuga ko hari umugore wipfutse mu maso, urimo gutera ubwoba.

Ntihamenyekanye iterabwoba yakoraga icyo gihe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi,umwicanyi wasakuzaga ngo "Allahu akbar" yinjiye ku ishuri ryisumbuye rya Gambetta mu mujyi wa Arras afite icyuma, yica umwarimu umwe, abandi bantu benshi barakomereka nyuma y’aho Khaled Meshaal wahoze ayobora Hamas yahamagariraga umunsi wa Jihadi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa