skol
fortebet

Pasiteri yafashwe amashusho ari gusiga umuti ku myanya y’ibanga y’umugore

Yanditswe: Wednesday 21, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umupasitori wo mu idini ryitwa Akorino muri Kenya ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga,nyuma yo gufatwa amashusho asiga umuti ku mabere no ku yindi myanya y’ibanga y’umugore wamusabye kumuvura irari ryo gutwara abagabo b’abandi.

Sponsored Ad

Uyu mugore ngo yasuye uyu pasiteri mu rusengero rwe kugira ngo amusabe ubufasha kuko ngo yari arambiwe gutwara abagabo b’abandi.

Uyu mugore ngo yatuye icyaha ko yakoresheje imiti y’ubupfumu yahawe kugira ngo ajye atwara abagabo bubatse ingo.

Uyu ngo yavuze ko umupfumu ngo yamuhaye amarozi kugira ngo abagabo bubatse nibamubona bamurarikire abatware.

Pasiteri yafashwe amashusho asiga amavuta ku mubiri w’uyu mugore, harimo ibice by’ibanga bye.

Iyi videwo yateje impaka mu bantu benshi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga basaba Guverinoma gushyiraho amategeko agenga amatorero.

Ibintu by’amadini muri Kenya bikomeje gutera urujijo kuko mu mwaka ushize humvikanye umupasiteri wasabye abayoboke be kwiyicisha inzara hanyuma abarenga 400 baramwumvira barapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa