skol
fortebet

Umu Maasai yahanganye n’intare yari ije kurya inka ye irahunga

Yanditswe: Monday 20, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba w’umu Maasai akomeje guca ibintu nyuma yo kugaragara yirukankana intare yari imaze kwica imwe mu nka ze.

Sponsored Ad

Uyu musore benshi bari kwita intwari witwa Moran,yirukanse kuri iyi ntare afashe icumu,iramuhunga ijya kure.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bashimishijwe n’uburyo uyu musore yabonye iyi nyamaswa y’inkazi ntahunge ahubwo akiyemeza guhangana nayo nta bwoba.

Icyakora uyu yatabaye akererewe kuko iyi ntare yari yamaze kwica iyi nka ye gusa yayitesheje kuyirya.

Aya mashusho yafashwe na ba mukerarugendo bari mu modoka muri ako gace ko muri Kenya,barayakwirakwiza.

Aba Maasai batunzwe n’ubworozi muri Kenya by’umwihariko mu gace ka Masai Mara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa