skol
fortebet

Umugabo yatunguye urukiko ubwo yasubizaga umugore we wamureze gutera inda abagore batatu

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 30 y’amavuko wo mu mujyi wa Lusaka muri Zambia, yatunguye umugore we nyuma yo kumenya ko yateye inda abandi bagore batatu batandukanye nyuma y’uko babanye.

Sponsored Ad

Ibi byamenyekaniye mu rukiko rw’ibanze rwa Matero mu cyumweru gishize aho Shepard Mulonga yari yaregeye kwiyunga n’umugore we, Mercy Mulonga wo mu gace ka Balastone i Lusaka.

Mercy yahamije ko yashakanye na Mulonga mu 2014 kandi byose byari byiza kugeza mu mwaka wa 2019 ubwo umugabo we yagendaga agira imyitwarire yo gusambana ndetse agatera inda umugore wese bahuye.

Uyu mugore w’imyaka 24 yabwiye urukiko ko umugabo we yateye inda abagore batatu batandukanye.

Mercy zavuze ko yahisemo gusaba ubufasha urukiko kugira ngo arokore urugo rwe nyuma yo kugerageza inshuro nyinshi kw’abagize umuryango bikanga.

Ubwo Mulonga yahabwaga umwanya wo kuvuga, yatunguye urukiko ubwo yavugaga ko urugo rwe na Mercy rwashoboka ari uko amwemereye kurongora umugore wa kabiri,utari muri batatu yateye inda.

Mulonga yavuze ko yiyemeje kurongora umugore wa kabiri avuga ko umugore we agomba kwemera ibyo yahisemo cyangwa akamusiga wenyine.

Urukiko rwabajije Mulonga ruti: "Ku myaka 30, urashaka kugira abagore babiri hamwe n’abandi batatu wateye inda?", yasubije "yego" nta gushidikanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa