Umugabo yibye ikamyo birangira inzuki zimwuzuyeho ziramufunga
Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024
Mu mashusho adasanzwe yakwirakwijwe henshi,umugabo ushobora kuba ari umunya Uganda yibye ikamyo y’abandi birangira yohererejwe inzuki nyinshi zimubuza kuyijyana.
Nyir’ikamyo amaze kuyibura,yahise ashakisha umupfumu amuterereza izi nzuki birangira zisanze uwibye mu modoka zimwuzuraho abura uko atwara baramufata.
Uyu mupfumu ngo yakoze imihango itandukanye iganisha ku kugarura iyi kamyo yibwe hanyuma yoherereza inzuki umujura.
Uyu mujura wari wibye ikamyo yaje kwatura avuga uko yateguye ubwo bujura.
Video yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana inzuki zuzuye ku kuboko k’ukekwaho icyaha.
He stole a vehicle and later Bees attacked him.
And nowadays bees are very Peaceful! pic.twitter.com/Oj0pVrALN8— Omwamba 🇰🇪 (@omwambaKE) February 27, 2024
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *