Kuri uyu wa gatatu, abapolisi bo mu Ntara ya Migori batangiye iperereza ku rupfu rw’umugabo wapfuye yiyahuriye mu nzu ye iherereye mu majyaruguru ya Kanyajuok, nyuma y’amasaha make avuye umugore we mu bitaro.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’akarere, David Onyango, ngo uyu mugabo uri mu myaka 60 basanze yapfiriye mu nzu y’umugore we muto uri mu bitaro bya Rongo Sub-County.
Onyango yavuze ko abagize umuryango wa nyakwigendera bagize amakenga nyuma yo kutamubona mu gitondo kare nk’uko bisanzwe gusa baje kuvumbura umurambo we mu masaha akurikiyeho.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko umuryango we wagaragaje ko uyu mugabo yasaga n’uwahungabanye kuva avuye mu bitaro gusura umugore we urwaye.
Onyango yahamagariye abaturage gushaka ubundi buryo bwo gukemura ibibazo byabo aho kwiyahura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *