skol
fortebet

Umugore yishe umugabo wari uje gutabara nyirabukwe barwanaga

Yanditswe: Friday 09, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Gahunda yo gutabara yahindutse agahinda ubwo umugabo wari mu kigero cyo hagati yatewe icyuma n’umugore wari warakaye mu gace ka Kipkoiyan,muri Kenya, amuziza ko yari yivanze mu mirwano ye na nyirabukwe.

Sponsored Ad

Ababibonye bavuga ko uyu mugabo yatewe icyuma ubwo yageragezaga gutabara nyirabukwe, bivugwa ko yarwanaga n’undi mugore bapfa umugabo.

Uyu mugabo wabaga mu mazu akodeshwa mu gipangu kimwe na nyirabukwe, yumvise imvururu ziva mu mazu begeranye maze yihutira kujya gutabara.

Ageze aho byabereye,yasanze nyirabukwe arwana n’undi mugore babanaga mu nzu.

Abatuye muri icyo gipangu bavuze ko bombi barwanaga bapfa umugabo wari mu mibonano mpuzabitsina n’umwe muri bo, ariko bakaba barumvise ibihuha bivuga ko bombi yabasambanyaga.

Intonganya zavutse hagati yabo, amaherezo zaje kwiyongera birangira bakozanyijeho.

Nyakwigendera ntiyashoboye gutuza ngo arebere nyirabukwe akubitwa, niko kuhagoboka agerageza gutandukanya aba bombi.

Amaze gushyira nyirabukwe ku ruhande, wa mugore wari warakaye yafashe icyuma cyo mu gikoni, agambiriye kugitera uwo bari bahanganye, maze agitera mu ijosi ry’uyu mugabo wari uje gutabara,ahita apfa.

Abaturage bareberaga imirwano kure babonye ko uyu mugabo yatewe icyuma bagerageza kumutabara, ariko bagitegereje uburyo bwo kumujyana mu bitaro, arapfa.

Uwateye icyuma yabonye abantu bahugiye mu kwita kuri uyu mugabo abaca mu rihumye arahunga.

Nyuma y’aho, ibyabaye byamenyeshejwe kuri sitasiyo ya polisi ya Sosiot, aho abapolisi baje byihuse aho hantu, bafata umurambo bawujyana ku bitaro bikuru bya Kericho.

Hagati aho, hakomeje guhigwa uyu mugore wishe uyu mugabo bikekwa ko akomoka mu gace ka Kipkelion.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa