skol
fortebet

Umukobwa waryamanye n’abantu 300 mu mwaka umwe yavuze uko yishimiye kureka akazi yahozemo

Yanditswe: Thursday 12, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wirata ko yaryamanye n’abagabo n’abagore 300 mu mwaka umwe, yavuze ko yirukanwe ku mirimo ye nyuma y’uko abakoresha be bavumbuye ko yafunguye konti yo gucururizaho amafoto n’amashusho by’urukozasoni.

Sponsored Ad

Ku wa kabiri, tariki ya 10 Ukwakira,nibwo Annie Knight, w’imyaka 26, yatangaje ibyamubayeho kuri SBS ’Insight, avuga ko yatunguwe no kwirukanwa ku kazi keza yari afite.

Knight yavuze ko atatekerezaga ko azabura akazi kubera gufungura konti y’amshusho y’urukozasoni kuri OnlyFans yagiyeho nyuma y’imyaka mike atangiye ako kazi.

Ati: “Nibyo rwose,nibwo bwoba bwa mbere nari mfite [kwirukanwa ku kazi] ubwo nafunguraga konti yanjye.Natekerezaga ko nzirukanwa nihagira umuntu ubona konti yanjye kuri Onlyfans.

Nari maze gutangira akazi gashya. Hari ku munsi wa gatanu kandi mu byukuri nasubiye mu rugo ndwaye.Uwo munsi nabonye Email ivuga ku gusesa amasezerano ”.

Email yarimo amashusho yo kuri konte ye kuri OnlyFans, hamwe n’impamvu eshatu zatumye yirukanwa.

Impamvu zatanzwe zirimo ibirego by’uko yabeshye ku bucuruzi bwe bwo ku ruhande,no kuba atarigeze asaba uruhushya kompanyi yakoreraga kugira ngo akore uyu mushinga no gushyira “amafoto ye y’urukozasoni kuri interineti”.

Kompanyi yamubwiye ko ibyo yakoze bitemewe.

Uyu mukobwa wahoze ari umuyobozi ushinzwe kwamamaza muri iyo kompanyi itavuzwe, yagize ati: “Ndishimye [ ko nirukanwe] cyane kandi mfite umudendezo mwinshi.

Ubu ndi kwinjiza amafaranga menshi kuruta ayo nabonaga ku kazi.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Annie yagaragaye mu kiganiro cyitwa The Kyle and Jackie O Show avuga kuri aka kazi ke,aho yemeje ko yaryamanye n’abagabo n’abagore 300 mu mwaka umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa