skol
fortebet

Umukobwa yatwitse inzu y’umukunzi we w’Umushinwa wamutengushye

Yanditswe: Tuesday 02, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa wo muri Maroc uzwi ku izina rya Asmaa w’imyaka 21, yatawe muri yombi na polisi y’Umujyi wa Lagos kubera gukekwaho gutwika inzu y’umukunzi we w’Umushinwa w’imyaka 41,Ku wa gatandatu, tariki ya 30 Werurwe.

Sponsored Ad

Abapolisi baratabajwe nyuma yo kubona umuriro mu nyubako iherereye mu gace kitwa Oregon. Iperereza ryibanze ryerekanye ko Asmaa na Xunxue batumvikanaga kandi uburakari nho nibwo bwamuteye gutwika iyi nzu,umukunzi we n’abandi bantu babiri bakiyirimo.

Ubwo yabazwaga, Asmaa yavuze ko Xunxue yamuzanye muri Nijeriya kandi ko amaze amezi atandatu amufungiye mu nzu ye. Yavuze ko icyo uyu mugabo yashakaga ari ukuryamana na we gusa ntamuhe akazi.

Ati:’’ Yankoresheje amezi atandatu kandi ntashaka kunshakira visa. Ntashaka ko nkora ikintu cyose gishobora kumpa amafaranga. Arashaka ko nicara murugo.

Naramubwiye ngo angurire itike, arambwira ati oya.Yarashaka ko nicara mu rugo,akansambanya ku buntu amezi atandatu.Nkicara mu rugo ngategereza ko agaruka avuye mu kazi."

Asmaa yavuze ko yatwitse iyo nzu kubera ko yashakaga kwiyahura kuko yababajwe n’ibikorwa bya Xunxue.

Nta muntu n’umwe wahiriye muri iyo nzu. Kugeza ubu ukekwaho icyaha ari mu maboko ya polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa