skol
fortebet

Umukozi wo mu ruganda yishwe na robot yamwitiranyije n’imizigo yateruraga

Yanditswe: Friday 10, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa gatatu, umusore w’imyaka 40 w’umunyakoreya y’Epfo yishwe n’imashini y’uruganda bivugwa ko yamwitiranyije n’agasanduku k’urusenda iramukomeretsa cyane.

Sponsored Ad

Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo bivuga ko uyu mugabo, yasuzumaga ukuboko kw’iyi mashini ya robo gufite ubushobozi bwo kumva ibiyegereye.

Iyi mashini yamwitiranyijeho n’agasanduku karimo urusenda iramuterura iramwica.

Uyu nyakwigendera, umukozi w’ikigo cy’imashini za robo, yari amaze gukora ibizamini by’iyi robo kugira ngo amenye niba ikora neza.

Ubwo censor yayo yari yapfuye,uyu mukozi yahise ajya kuyikora ayikozeho.

Bivugwa ko yakanze umubiri w’uyu mukozi,imukomeretsa mu maso no mu gituza.

Yahise ajyanwa mu bitaro ari naho yapfiriye.

Kuva ubwo, abapolisi baho batangiye iperereza kugira ngo bamenye niba ukuboko kw’iyi robo kwagize ikibazo cyangwa niba ari ibibazo by’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa