skol
fortebet

Umunyeshuri yashakanye na Mwarimukazi wamwigishije mu mashuri yisumbuye

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Hassan Mamba Remy yavuze ko atashoboraga gukurikira amasomo mu ishuri rya mwarimukazi we Maombi Jeannette ari nayo mpamvu byarangiye amugize umugore nyuma yo kurangiza kwiga.

Sponsored Ad

Uyu mugabo amashusho agaragaza ko ashobora kuba ari umunykongo yasabye uyu mwarimukazi we ko yamubera umugore nyuma yo kurangiza amashuri, atitaye ko amurusha imyaka 12.

Umubano wabo wararwanyijwe, ariko imyaka itanu irashize bakiri kumwe ndetse banaguye umuryango wabo.

Remy yatangaje ko umubano we na Maombi udasanzwe, kuko uyu mugore we yamwigishije mu mashuri yisumbuye ndetse biba akarusho kuko yazaga no mu rugo kumusobanurira no kumukoresha imikoro yo mu rugo.

Aganira na Afrimax English,uyu mubyeyi w’abana babiri yavuze ko atashoboraga kwita ku masomo iyo mwarimukaziMaombi yabaga ari kubigisha.

Ati: "Nakomeje kwibaza niba rimwe njye nawe dushobora kuzabana. Nari nzi ko nzahatana n’abamushaka benshi".

Arangije amashuri, yagejeje icyifuzo cye kuri Mwarimukazi we Maombi kandi yishimiye ko yamwemeye.

Uyu mwarimukazi yavuze ko akibimubwira habura iminsi mike ngo bakore ikizamini cya leta,yamubwiye nabi ko ari ukumusugura.

Maombi we yagize ati:"Naratunguwe. Birumvikana ko mu mizo ya mbere, sinamwemeraga, ariko sinashoboye kwifata mbonye ukuntu yari amaramaje.

Urukundo rwe no kunyitaho cyane byakuyeho kwihagararaho kwanjye mu buryo butangaje, kandi nifuje kubana nawe no kumukunda."

Nubwo abantu baturanye bakomeje kubibasira, aba bashakanye bakomeje urukundo rwabo, rutanyeganyezwa.

Maombi avuga ko iwabo w’umusore bamwibasiye cyane bavuga ko yamuroze,akwiye kumuvaho mu gihe ababyeyi be ngo bamubwiye ko yareka uwo musore muto agashaka abagabo bakuze kandi bafite amafaranga.

Maombi yavuze ko nubwo mbere yakundanye n’abagabo bakuru,batigeze bamukunda by’ukuri kuko bashakaga amafaranga ye ndetse no kwinezeza.

Bavuze ko urukundo rwabo rukwiriye kubera isomo abandi ko imyaka ari imibare ndetse ko nta mipaka rugira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa