skol
fortebet

Umusifuzi yateye icyuma umukinnyi wanengaga imisifurire ye

Yanditswe: Monday 11, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Hakomeje gukwirakwira amashusho agaragaza umusifuzi w’umupira w’amaguru bivugwa ko yakuye icyuma mu mufuka w’imyenda ye, agitera umukinnyi wari uje kumusagarira mu mukino.

Sponsored Ad

Amashusho yafashwe n’umufana akoresheje telefone igendanwa,yagaragaje abakinnyi bo mu makipe yakinaga buzuye ku musifuzi mu mukino wabereye muri Argentine.

Ariko umukinnyi umwe yatangiye kumusunika hanyuma uyu musifuzi amutera icyumaaramukomeretsa.

Uyu mukinnyi yazengereye hanyuma aragwa,abandi bakinnyi bamuvana mu kibuga.

Uyu musifuzi,wari waambaye imyenda y’umukara n’ingofero yera,yagaragaye yiruka,amashusho agiye kurangira.

Ibi byabereye mu mujyi wa Scholler, mu nkengero z’umujyi wa Eldorado, mu ntara ya Misiones, ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu, tariki ya 2 Ukuboza.

Ibitangazamakuru byaho byavuze ko uwatewe icyuma afite imyaka 21 yitwa “Kevin A”, bivugwa ko yahise ajyanwa mu bitaro yangiritse ibihaha.

Umusifuzi bivugwa ko yateye icyuma uyu mukinnyi yitwa Remigio Armoa w’imyaka 62.

Nyuma polisi yaje guta muri yombi Armoa, ifata icyuma bivugwa ko yakoresheje mu gutera uyu mukinnyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa