Umusinzi yashatse kwifotoza ateruye uruziramire bimubyarira akaga gakomeye
Yanditswe: Tuesday 24, Oct 2023
Amashusho ateye ubwoba yafashwe ubwo umusinzi yatabawe igitaraganya nyuma yo gusindira uruziramire yateruye ashaka kwifotozanya narwo hanyuma rumugonda ijosi karahava.
Ibi byabereye kuri sitasiyo ya peteroli y’ahitwa Valapattanam, hafi ya Kannur, Kerala, mu Buhinde, ku ya 20 Ukwakira.
Uyu mugabo uzwi ku izina rya Chandran, yagaragaye anywa inzoga hanyuma zimaze kumugeramo afata uru ruziramire arwishyira ku mubiri kugira ngo yifotore agafoto ka selfie gasa neza.
Ibintu byatangiye kuba bibi ubwo iki gikururanda cyatangira kumwizinga mu ijosi,kiramuniga biramurenga
Chandran yahise yikubita hasi iyi nzoka ikimuri mu ijosi, ariko umukozi wo kuri iyi sitasiyo ya peteroli witwa Abhishek atekereza vuba yihuta aza kumutabara.
Nyuma yo gutabara uyu musinzi,iyi nzoka yahise icika yinjira munsi y’ikamyo yari hafi.
Abhishek yihutiye gutabara Chandran wari umerewe nabi - nubwo ngo asanzwe atinya inzoka.Yagize ati: "Sinigeze mpura n’inzoka ariko nabonye Chandran amerewe nabi cyane.
Nahise mbona igikapu ndagifata ndiruka ndamwegera.Yarwanaga nayo kandi bigoye cyane.Nashoboye gukuramo umurizo w’inzoka bidatinze iramurekura iragenda."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *