skol
fortebet

Yafashe umugore we ari gusambanira n’umukozi mu kiraro cy’inkoko abatwikiramo

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuhinzi wo mu gace ka Masansa mu Karere ka Mkushi muri Zambia, yafashe umugore we ari gusambanira n’umukozi wabo wita ku nkoko mu kiraro bazororeramo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo uzwi nka Chimuka yafunze iyi nzu y’inkoko arangije arayitwika n’aba barimo ariko ku bw’amahirwe uyu mugore n’umukozi barokorwa n’abaturanyi batabaye bumvise induru.

Bwana Chimuka usanzwe ari umuhinzi w’ibigori,ibishyimbo na soya akaba n’umworozi w’ihene n’ inkoko,ngo yari yagiye i Kasumbalesa gufata ibicuruzwa bye.

Yari afite amakuru make ko umugore we asambana rwihishwa n’umukozi wabo wita ku nkoko zabo.

Mu gushaka kumenya neza amakuru,Bwana Chimuka yagarutse vuba avuye i Kasumbalesa atabimenyesheje umugore we.

Yageze mu rugo ahagana mu ma saa saba ku wa gatandatu ushize, ntiyasanga umugore we mu rugo. Amaze kwinjira mu nzu, yasanze umwana wabo w’umwaka umwe n’amezi atandatu aryamye ariko yibaza aho nyina ari. Terefone ye nayo yari mu nzu.

Chimuka yagiye kureba umukozi kugira ngo amubaze aho umugore we ari. Yakiriwe no kumva amajwi y’aba bombi bari gusambanira mu nzu y’inkoko.Yarebeye mu gisenge cy’iyi nzu isakajwe ibyatsi abona umugore we aryamye ku mifuka y’ibiryo by’inkoko,umukozi amuri hejuru amumereye nabi.

Uyu Chimuka yararakaye cyane ku buryo nta kindi yakoze usibye gufunga umuryango w’iyi nzu y’inkoko maze atwika inzu agamije kubica.

Ubwo umuriro wari ubaye mwinshi, abo basambanyi bombi batangiye gusakuza, basaba ubufasha, kugeza igihe umuturanyi yabumvise yihutira kubafasha gukingura urugi.

Icyo gihe, Chimuka yari yatangiye kwizera ko yatwitse aba bombi. Icyakora,bombi baje kurokoka.

Aba ngo bafashwe n’abaturage bashyikirizwa ubuyobozi bwo mu gace. Kuri ubu ikibazo cyabo ngo kiri imbere y’inzego zibanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa