skol
fortebet

Yakubise umwana we aramwica amuziza kwanga gusubira kwiga kaminuza

Yanditswe: Tuesday 30, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Polisi yahitwa Kipkelion, mu Ntara ya Kericho,muri Kenya, ifunze umugabo bivugwa ko yakubise umuhungu we kugeza apfuye amuziza kunywa inzoga nyinshi nyuma yo kwanga gusubira muri kaminuza kugira ngo akomeze amasomo ye.

Sponsored Ad

Uyu ukekwa,azwi ku izina rya Kakamega, bivugwa ko yibasiye umuhungu we, umunyeshuri mu mwaka wa kane muri kaminuza ya Karatina, azira kunywa inzoga aho gusubira mu masomo yasubukuwe mu ntangiriro z’uku kwezi.

Abatuye muri ako gace bavuze ko uyu mugabo yageze mu rugo agasanga umuhungu we yasinze,bikamurakaza akamukubita.

Bivugwa ko yakubise uyu muhungu we ashaka kumenya impamvu atarasubira kuri kaminuza nyamara yaragurishije isambu ye n’indi mitungo y’umuryango kugira ngo yishyure amashuri ye.

Nyuma yo gutongana gato, uyu mugabo yararakaye afata igiti, ashyira umuhungu we hasi, atangira kumukubita no kumukomeretsa bikomeye.

Umugore w’uyu mugabo ntabwo yari mu rugo igihe ibyo byabaga kuko yari yitabiriye umuhango wo gushyingura mwene wabo mu Ntara ya Nandi.

Abaturage bumvise induru,bihutiye kujya mu rugo bakiza uyu muhungu se wari warakaye cyane.

Bamujyanye mu bitaro byo mu ntara ya Fort Ternan kugira ngo bamufashe mbere yo kwimurirwa mu bitaro by’intara bya Kericho County aho yapfiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa