skol
fortebet

Amakosa 4 umugabo akorera mu buriri agahita aba umwanzi w’ umugore we

Yanditswe: Friday 16, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Mugabo hindura imyitwarire niba ukora aya makosa mu buriri. Kubaka urugo gutera akabariro ubyite uko ushaka ariko niba uri umugabo wubatse ukaba ukora kimwe mu byo ngiye kukubwira cyangwa ubikora byose, umenye ko imbere y’umugore wawe uri nk’umwanzi n’ubwo atabikubwira.
1 Irinde gutera akabariro ku mugore utateguye
Abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina baha agaciro gutegura umugore kuko bituma akugirira urukundo kuko aryoherwa n’imibonano mpuzabitsina nta kabuza.Ikindi ngo bikurinda nawe kuba (...)

Sponsored Ad

Mugabo hindura imyitwarire niba ukora aya makosa mu buriri.
Kubaka urugo gutera akabariro ubyite uko ushaka ariko niba uri umugabo wubatse ukaba ukora kimwe mu byo ngiye kukubwira cyangwa ubikora byose, umenye ko imbere y’umugore wawe uri nk’umwanzi n’ubwo atabikubwira.

1 Irinde gutera akabariro ku mugore utateguye

Abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina baha agaciro gutegura umugore kuko bituma akugirira urukundo kuko aryoherwa n’imibonano mpuzabitsina nta kabuza.Ikindi ngo bikurinda nawe kuba wakomereka kuko aba yorohereye mu gitsina.

Ni mu gihe hari bamwe mu bagabo baza burira abagore babo ntacyo bavuganye byaba amagambo meza cyangwa kumuguyaguya kandi ibi ngo bitera umugore umubabaro kuruta uko byamushimisha kuko kuri bo biba bimeze nko gusambanywa ku gahato. Mu yandi magambo ntiyibona nk’umugore ahubwo nk’umucakara w’igitsina.

2 Gusohora vuba

Ubusanzwe abahanga bagaragaza ko gusohora ku mugabo muzima muri rusange bigira hejuru y’iminota ibiri byibura, hari bamwe mu bagabo usanga basohora mu gihe kiri munsi y’umunota.
Icyiyongera kuri ibi ugasanga biranagorana kongera kwijajajara ngo igitsina gifate umurego.

Niba ari uku bikugendekera kandi bibaka bikubaho buri gihe menya ko umugore wawe atakureba ryiza.

Abahanga bagira inama abagabo bameze batya kujya kwa muganga bakareba nib anta kibazo cy’uburwayi bafite.

Niba babikora ku bushake ngo byaba byiza bisubiyeho kandi bakibuka ko umugore ataremye kimwe n’umugabo kuko umugore muri rusange arangiza atinze.
Gusohora vuba ku mugabo ngo bishegesha umugore uba agitangira imibonano nyirizina kandi ubusanzwe imibonano ari uguhanahana ibyishimo.

3 Kurongora umugore mu buryo budatuje

Bamwe mu bagabo cyane cyane iyo bashyutswe usanga bakorana imibonano imbaraga nyinshi bityo ntibagenzure ibikorwa byabo.
Ibi ngo bishobora guhahamura umugore wawe aho kuryoherwa akumagara bityo bikamuviramo kubabara.
Gusa ku rundi ruhande hari bamwe mu bagore babikunda,ari nayo mpamvu abahanga bagira inama abagore kumenyesha abagabo niba bababara cyangwa ntacyo bibatwaye.

4. Kurongora umugore mu buryo bumwe

Mumaranye imyaka ariko burui gihe umugore ari hasi umugabo amuri hejuru, cyangwa mu bundi buryo bwabaye indangamibonano mu buriri bwanyu.
Iki nacyo abahanga mu by’imibonano mpuzabitsina bakigaragaza nk’ikibangamira umugore kuko ngo burya muri kamere yabo barambirwa ikintu kimwe.
Ashobora kuba aribwo buryo bushimisha umugore wawe birumvikana.
Nyamara ngo biba byiza iyo umuhinduriye kuko ushobora gusanga umwumvishije ibindi yishimo atari azi bityo ukahakura ikamba ry’umwami.

Ibitekerezo

  • Nakunze umukobwa ariko uko aje kunsura mpita nsohora mbigenzente?

    Nakunze umukobwa ariko uko aje kunsura mpita nsohora mbigenzente?

    Nakunze umukobwa ariko uko aje kunsura mpita nsohora mbigenzente?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa