Kwibagisha ikibuno n’amabere ntaho bitaniye no kwisiga mukorogo- Chloe Kardashian

Ubuzima   Yanditswe na: Muhire Jason 28 July 2018 Yasuwe: 1705

Umunyamidelikazi Chloe Kardishian yavuze ko umuntu wibagishije ikibuno n’amabere naho aba ataniye n’umuntu wisiga mukorogo agahindura uruhu rwe .



Chloe Kardishian umuvandimwe wa Kim Kardashian yemeje ko kuba abagore bamwe bibagisha amabere n’ikibuno cyangwa ibindi bice by’umubiri nta kibazo kibirimo ahubwo ko ari nko kwisiga amavuta cyangwa andi marangi yisigwa ku mubiri.

Aganira na Cosmopotalian, Chloe yavuze ko atigeze yibagisha bimwe muri ibyo bice by’umubiri ariko kandi ntiyatera ibuye uwabyibagishije kuko nabyo biri mu byongera ubwiza nk’uko umukobwa cyangwa umugore yita ku musatsi we cyangwa akitera imibavu ku buryo bumunogeye.

Yakomeje avuga ko nawe hari igihe yumva yabagisha izuru rye bitewe n’uko iyo akarabye mu maso riba rinini, ariko ngo ni yumva ko bikenewe azabikora.

Uyu munyamideli yongeyeho ko afite inshuti nyinshi zagiye zinyura muri iyo nzira kandi usanga babayeho neza ntacyo babuze gusa ntiyagize uwo atunga agatoki.

Nk’uko Dailymail ibivuga, ngo abakurikiranira hafi iby’uyu muryango wa Kardashian bavuga ko impamvu yabitangaje ari iy’uko Ise umubyara yaba yarihinduje bimwe muri ibyo bice by’umubiri akaba ariyo mpamvu yabitangaje yumvikanisha ko ntakibazo kibirimo.

Bamwe bemeza ko nta cyiza kibirimo ahubwo ko ari inzira y’uburwayi butandukanye harimo na Cancer, nk’uko byagiye bivugwa kuri Michael Jackson na Nick Minaj bahuye n’ingaruka z’uko kwibagisha umubiri.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    uyu mugire numubeshyi yabagishije amabere nikibuno iwabo bose usibye kendal jenner .

    July 2018

Inzindi nkuru

Umugabo w’ umwirabuza yubaka urugo neza kurusha umuzungu? - UBUHAMYA

Ifoto ye ya kera Umubyeyi w’ imyaka 40 wabanye n’ abagabo babiri uw’...
16 August 2018 Yasuwe: 5811 0

Umwirabura yinjije miliyoni y’ amayero ayakesha ko yaryamanye n’...

Umwirabura w’ umwimukira yemeye gutera akabariro n’ umukecuru w’ Umudagekazi...
8 August 2018 Yasuwe: 7343 2

UBUHAMYA: Umugore usambana n’ umuhungu we inshuro eshanu ku munsi yavuze...

Umugore ukora ibidasanzwe kandi biteye agahinda yasangije abakoresha imbuga...
6 August 2018 Yasuwe: 12032 1

Ubushakashatsi bwagaragaje impamvu zituma abagabo aribo bakunze kubabarira...

Gucana inyuma kw’abashakanye niyo mpamvu ikomeye ikunze gusenya imiryango...
29 July 2018 Yasuwe: 3232 0

Kwibagisha ikibuno n’amabere ntaho bitaniye no kwisiga mukorogo- Chloe...

Umunyamidelikazi Chloe Kardishian yavuze ko umuntu wibagishije ikibuno...
28 July 2018 Yasuwe: 1705 1

Abagabo banyoye inzoga nyinshi bakunda kureba ikibuno n’amabere by’abagore [...

Abashakashatsi ku mitekerereze ya muntu bo muri Leta Zunze Ubumwe za...
28 July 2018 Yasuwe: 2644 0