skol
fortebet

Ubu ni ubuhamya bw’umugo yaduhaye avuga uburyo umugabo we amufata ku ngufu mu gutera akabariro bikaba bituma atakinyara

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Umukunzi w’urubuga ’UMURYANGO’ yatwandikiye ashaka ko abakunzi b’uru rubuga bamugira inama, Afite ikibazo cyo kuba umugabo we atajya amutereta mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ahubwo aza amwurira gusa nk’uri gufata ku ngufu.

Sponsored Ad

Yagize ati :

" Muraho bakunzi dusangiye ibyiza by’uru rubuga ? Ndi umumama w’imyaka 32 mfite abana babiri. Kuva nashakana n’umugabo wanjye nta na rimwe turakora imibonano mpuzabitsina yanterese cyangwa ibyo bamwe bita ’Caresse’.

Iyo abishatse ahita anyurira nk’uwurira itungo, Ntiyita kuntereta nanjye ngo mbishake, Mbere y’uko dushakana nabanje gukundana n’undi musore turanaryamana. Mu by’ukuri ntababeshye twararyamanaga akanyaza nkamunyarira rwose pe ! nkumva ndaruhutse !

Ikibazo kuri ubu mfite ni uko nta mazi nkigira (sinkinyara), ahubwo iyo umugabo wanjye andongora nta kindi numva usibye uburibwe. Mba numagaye mu gitsina. Akenshi kugira ngo n’igitsina cye cyinjire birandya cyane kuko mba ntabishaka. Ntatinya kumbyutsa saa sita z’ijoro n’iyo yatashye atinze wenda yanasomye ku gacupa ngo nimpindukire.

Nagerageje kumubwira ko ambangamira ndetse kenshi abikora twabanje gushwana tumeze nk’abarwana. Nashatse guhamagara umuryango ngo mbabwire ikibazo mpura nacyo ariko ndabireka ntekereza ko byansenyera. Ndabinginze nimumpe inama zamfasha gusohoka muri iki kibazo kitanyoroheye kuko ndaribwa cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina aho kuryoherwa."

Ibitekerezo

  • Niko zubakwa, buriya urugo kigirango rukomere kandi rurambe bisaba kwihanganirana.wowe numubona uge wumva ugize ibinezaneza ububobere bwo mugitsina buzajya bwizana.

    umugabo wawe numuturage gusa ntakindi kibazo uzamwigishe umusobanurire akanguke .

    Nsomye iyi nkuru ndababara cyane.Uyu mudamu nawe arababaye cyane.Sex ni ikintu imana yaduhaye kubera ko idukunda,kugirango abashakanye bishimane.Bisome muli Imigani 5:15-20.Ariko ikibabaje nuko Sex itera ibibazo byinshi.Urugero,ingo zisenyuka ni millions and millions kubera sex: Gucana inyuma,kubikora nabi,etc...
    Muli iyi nkuru uyu mugore yatubwiye,ikosa ni iry’uyu mugabo we ushaka gusa "kujya hejuru y’umugore we",atabanje kumutegura.Gutegurana (preliminaries) ni ngombwa cyane.Nukuvuga kuganira,Caresses,Kissing,etc...Gusa mu Rwanda abategurana bashakanye ni bacye cyane.Bajya hekuru nk’inka,bigatuma umugore "atarangiza" (Orgasm).Bigatuma aribwa cyane.Niyo mpamvu benshi bajya "kwipfubuza".Inama ngira uyu mugore,nakore uko ashoboye ajye akinisha uyu mugabo we,amufate neza,amubwire ikibazo cye,asa numwinginga.Babyita "kuguyaguya".Mugore,tinyuka ujye umukaresa,umusoma,umwereke ko nawe ubabaye.Muli make,witinya.Nzi neza ko Abagore mugira isoni cyane ku byerekeye sex.Kinisha umugabo wawe,umubwire uti:"NDAGUKUNDA".Nizere ko mudacana inyuma kuko gusambana bizabuza millions and millions z’abantu ubuzima bw’iteka muli Paradizo dutegereje.Soma 2 Petero 3:13.Wakoze kutubwiza ukuri Madame.Natwe abagabo benshi,Abagore bacu banga Caresses na Kissings.Usanga baguha vuba na vuba kugirango bisinzirire.Ntabwo ari wowe wenyine ubabaye.Natwe biratubabaza cyane.Ndagusaba gusoma Abefeso 5:21-33.

    Si urwumwe koko.Njye naramubwiye yanga kunyumva.abagabo barikunda sana. Umuciye inyuma ariwe wabiguteye amatatizo yatangira .

    Jye ndabona ari ikibazo kigaragara mu miryango itandukanye, ahubwo nkawe wakinnye mu bibuga bitandukanye, niwowe umenya ko abakinnyi badasatira izamu kimwe, naho nkutarabyigeze aba yumva Ariko zubakwa, muganire hagati yanyu ashobora no kuba yarabanje kubigenza nkuko abandi babigenza Ariko wowe kuko hari undi wigeze kubigukorera ukicwa no kubagereranya (comparaison) Kandi twibucye Ko buri rugo rugomba kugenda mu ntambwe yarwo, wasanga umugabo wawe afite ikibazo yatewe nawe kuko wow,ibi utubwiye aha ntiwabimubwira kuko uwo wagukoreraga ibyo ukishima ntimwabanye tuza rero wubahe uwo muri kumwe, umufashe wowe buhoro buhoro bizaza kandi kumushyira hanze siwo muti ishyiremo ko ariwe mugabo wawe ibindi bizaza, reba uruhare rwawe, urwe wowe ufite expérience uzabimufashamo bikunde, abagabo dushaka ntitukabafate nk’imachine nabantu Kandi ntawanga ibyiza abishoboye uzabimwigishe nazajya akubaza ujye umubwira ko wabisomye mu binyamakuru cg wabyumvise ku ma radio, gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto ntabwo aribyiza ugasanga urasenye Ngo umugabo wawe abikora nabi ubwo rero nutareba neza ibyo byo kwivugsha ngo kumuca nyuma wazavaho ubikora kuko nibyo bisenya ingo nyinshi. Ushobora kuba waragowe Ariko banza wumve ko ibyo agukorera aribyo azi.

    GANIRA NUMUGABO UMUBWIRE IBYO UKUNDA NATAKUMVA UZABYISHAKAMO UZI NEZA UMUGABO WAWE MUGIHE ATASHYE UBONA ASHAK IMIBONANO AKAGUFATA NAWE MUFATE UHITE UMUSOMA UFATE IGITSINA CYE UCYISHYIRIREMO UMWIHE UMAMWIYAKE BUHORO BUHORO UMWIYUMVEMO BIZAZA KORA IBISHOBOKA KUBAHO UTANYURWA MUBURIRI BIRABAZA

    umva mubwire uko agomba kujya abikora kubera ko wabikoze ho umubeshye ko ari poronh wabonye.

    Umva nshuti,agahinda kawe karumvikana cyane ko wari Uzi uko bigenda.None rero,hamagara umuntu umwe Uzi neza ko ari inshuti y’umuryango wanyu,usabe umutware wawe Abe ahari,uvuge ikibazo cyawe ,nta mahane ahubwo umeze nk’ugisha inama.Byaba byiza ubanje kumusangiza ikibazo uzaba umwicajemo kgo azaze yiteguye neza.Ibitare Ibyo muzifashisha abayobozi b’itorero musengeramo,ariko hakifashishwa umwe Gusa.Ibindi wabaza umuteje abantu pe!Kuko Ibyo akora biragayitse cyane!!!

    Uzampe number ye cg uzampamagare 0783125273 benshi bagiriwe inama bakabyumva buriya ikibazo nukutabiha umwanya ngo agire namatsiko yo kugisha inama tuzamwisha .ntabwo babona amata munka utabanje kuyagaza,ariko nawe haribyo utubahiriza,ububobere bwomugitsina cyumugore ntibuzanwa numugabo gusa(babwita Ubuhoro)buriya ukeneye inama nawe.

    Iby’ingo ni birebire.Impande zombi ziba zikwiye kumva ko kubanza gutegurana ari ngombwa ariko nyine ntabwumvikane busanzwe buhari nibindi ntibyakorwa neza nuko mbibona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa