skol
fortebet

Umuhungu uteratana na mama yanyatse urukundo kandi mama arwaye SIDA. Mbigenze nte?

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

skol

Umusomyi w’ Umuryango yatwandiye ibaruwa asaba ko abasomyi bawo bamugira inama.
Yagize ati ‘amazina yanjye ntimuyavuge’. Ndangije muri kaminuza y’ u Rwanda nize bingoye kuko Papa yapfuye nkiga mu mashuri abanza, kandi ari we yitaga ku masomo y’ abana be mu gihe mama wasangaga ntacyo bimubwiye.
Mu mwaka 2000 nibwo papa wari umucuruzi ukomeye yapfuye yishwe n’ impanuka. Nari nsanzwe mbizi ko arwaye SIDA kuko papa yafataga imiti igabanya ubukana kandi ntabwo yabiduhishaga.
Papa amaze gupfa, (...)

Sponsored Ad

Umusomyi w’ Umuryango yatwandiye ibaruwa asaba ko abasomyi bawo bamugira inama.

Yagize ati ‘amazina yanjye ntimuyavuge’. Ndangije muri kaminuza y’ u Rwanda nize bingoye kuko Papa yapfuye nkiga mu mashuri abanza, kandi ari we yitaga ku masomo y’ abana be mu gihe mama wasangaga ntacyo bimubwiye.

Mu mwaka 2000 nibwo papa wari umucuruzi ukomeye yapfuye yishwe n’ impanuka. Nari nsanzwe mbizi ko arwaye SIDA kuko papa yafataga imiti igabanya ubukana kandi ntabwo yabiduhishaga.

Papa amaze gupfa, bitunguranye, narakomeje ndiga ngera mu mashuri y’ isumbuye. Ubwo nigaga muri tronc –commun musaza wanjye muto (petit frère) yansuye ku ishuri ari kuri visite turaganira abwira amakuru yambabaje cyane. Yambwiye ko uwari umushoferi wa papa asigaye ari mu rukundo rw’ iganga na mama ndetse ko bajya basohokana muri week- end, bakararana mu mahoteli.

Ikindi yambwiye ni uko uwo muhugungu hari igihe ajya yibeta akaza mu rugo iyo mama yagize off bakirirwana mu cyumba bakinze, ku buryo nta kabuza uwo muhungu asambanya mama.

Aya makuru ni ubwo nayamenye akampuganya narihanganye ndakomeza ndiga ngera muri kaminuza. Gusa ubwo natahaga nanjye nasanze ibyo musaza wanjye yambwiye ari ukuri. Mama ndamukunda cyane ariko ibyo akora birambaza. Nirinze kugira icyo mbimubwiraho kuko numvaga ari uburenganzira bwe kugira umuhungu bakundana kuko papa yapfuye ngera aho mbona bitangiye gukabya mbimubajije ambwira nabi cyane ananyereka ko ndimo kumwivangira mu buzima ananyereka ko ndimo kurengera, ambwira ko azi ibyo akora adakeneye inama zanjye. Icyo gihe mama yambwiye ko ankunda kandi ko nta kibi yanyifuriza.

Byarakomeje, gusa n’ ubwo icyo gihe mama yambwiye nabi maze kubimubwira nabonye ko hari icyahindutse. Yego bakomeje gukundana no gusohokana ariko nkabona ko bidakabije.

Muri promotion ya 2015 nibwo narangije amasomo ya kaminuza. Ubu mfite akazi keza nishimiye ndakora ku buryo nshobora kwigurira ibyo nkeneye ntawe ngombye gutegera amaboko. Bitunguranye mu minsi ishize wa muhungu w’ inshuti ya mama yarampamagaye ansaba ko duhura tugasangira, narishimye kuko numvaga ko wenda yahindutse agiye kunsaba imbabazi. Natunguwe no kumva ambwira ko we na mama ari inshuti bisanzwe ndetse ko no mu myaka yose bamaranye batigeze baryamana. Yambwiye ko yakunze kuva nkiri mu mashuri yisumbuye ariko akanga kubimbwira ngo atantesha amasomo, ambwira ko ari njyewe akunda ko mu buzima bwe nta wundi mukobwa yigeze akundana nawe n’ ubu agize imyaka irenga 33.

Mu by’ ukuri nanjye ntabwo mwaga, kuko si umusore mubi. Uretse kuba amaze igihe kinini akururukana na mama mbona ntaribi rye gusa abantu bose baziko ari umukunzi wa mama. Nanjye kandi ni uko nta muhungu nigeze nkundana nawe kandi ndakuze numva ngeze igihe cyo gushinga urugo nk’ uko uyu muhungu yabinsabye.
Ese ninkundana n’ uyu muhungu ntibizanteranya na mama akanyanga ngo namutwariye umugabo? None se mbwire mama ko uyu muhungu yansabye ko mubera umugore? None uyu muhugungu mwime urukundo mushinja ko yasambanaga na mama kandi nta gihamya ifatika mfite uretse kuba nziko basohokanaga bakanikirana mu cyumba iwacu? None se ubu uyu muhungu namuha umutima wanjye ngasanga arwaye SIDA? NDABINGINZE NIMUGIRE INAMA Y’ ICYO NAKORA.

Mugire amahoro!

Ibitekerezo

  • nta bwenge ufite uzicuza bihorere

    inama nziza iruta izindi ni iyo kymugendera kure cyane ko umukeka amababa. kandi ujye uzirikana ko ab’isi bafite ubugome burenze, ashobora kuba azi ko yanduye bikomotse kuri mama wawe akaba ashaka kumwishyura abinyujije kuri wowe. Cunga neza mu izamu ryawe utazicuza ubuzima bwawe bwose kandi waririnze mu kwihangana.

    Wowe na mama wawe muri bamwe ! ngo waririze ? amashuri wize seakinariye iki ? ugiye kwiroha murisida ntasoni ??? ngaho musange niba ushaka sida mama wawe yarayimuhije nawe arashaka kumeishyura niba ugira ubwenge muhunge .

    Ariko nawe urabaza ibyuzi nkamwarimu
    1)uriya musore ni umugabo wa nyoko
    2)uzinezako nabavandimwe bawe babizi
    3)uziko umugore cg umukobwa numuhungu bikingiranye mucyumba ntakindi bakoreramo bitari ubusambanyi cyeretse bafitanye isano ya hafi
    4)Uzinezako Sida arindwara kdi yica
    5)usobanukiwe neza ko gusangira umugabo na mama wawe ari amahano
    6)uzinezako umuntu ubonye ubwambure bwa mama wawe agereranywa naso ukubyara

    bityo rero inama nakugira nugutegereza umugabo wawe Imana yakugeneye kuko buriya nubwo atarakugeraho ariko arahari
    ukareka uriya uzatuma uhorana urwikekwe nogushidikanya bizahora bikubuza amahoro mumutima wawe igihe cyose cyo kubaho kwawe

    Shyiraho email yawe tuguhe inama

    nubwo utatumbwiye imyaka ufite ariko ndakeka ko ukiri muto, uwo muhungu yigutesha umutwe komeza ukore akazi kawe witeze imbere umugabo uzamubona. uge usenga Imana izakurinde umuhungu nk’uwo

    UGIRA AMAHIRWE KUBA UZI UWO MUHUNGU TWE TWAGIYE DUSHAKA ABO TUTAZI ARIKO UWAKWEREKA URYO DUPFUYE, UWO MUHUNGU MUKATIRE HAKIRI KARE UNAMWIKURE UWO NTASHOBORA KUKUBERA UMUGABO MWIZA. ARIKO UMVA NANJYE NKUBAZE MUKO URUMVA USHAKA GUSANGIRA UMUGABO NA NYOKO MA?

    Niba uwo muhungu koko ntacyo uramubwira mubwire ko ufite chr mukundana akuveho kandi umubwire arongore nyoko cyangwa batandukane kuko iyo kururukururu ntaho izabageza uziko abantu batakimenya ko gusambana ari icyaha Imana yanga urunuka

    Ntimukibeshye ko urukundo ari ukuryamana.Ni icyaha gikomeye kizarimbuza millions nyinshi z’abantu ku munsi w’imperuka.
    Bwira Nyoko areke ubusambanyi.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

    Waba umwana koko ubwo se icyo utumva niki? Mama wawe yanduje uwo muhungu sida. Umuhungu nawe ashaka kumwihimuraho amwanduriza umwana none ngo wowe aragukunda? Igemure nyine nawe akwanduze narangiza akwange maze uzapfane na mama wawe.

    banza ubaze nyoko

    ddd
    banza ubaze nyoko

    uzabibwire mamanwawe,aliko kandi n,u bwo utabimubwira kuko ensure umugore mu Ngabo cyangwa wife namwe?
    Who muhungu murenge hali abateye gutyo basamanya banyina n,Ababa babo.
    who do mugabo w/o kwubaka urugo.hali n,abamara kumenya no bandujwe soda bakijimulira ku ban a ubwo retro nakujyira inama yo kumigendera kure.

    Eeehhhh Mukobwa wiba umupfu ngo ubwiza w’uwo musire buguhume amaso. None c yirwanaga mu cyumba na Mama wawe Ni musaza we cg umuhungu we ngo tuvuge ko batasamvanaga?, none c basohokana mu mahoteri bakararayo babaga bagiye muri mission y’akazi?

    Gusa umenye ko gukundana nawe ari ukumwambura mama wawe, kdi imbuto y’urukundo ari ukubyara, nimubana ubwo uzaba ubaye mucyeba wa mama wawe kdi ikirenzeho muzaba musangiye umugabo kuko uko byagenda kose ntabwo babana gutyo ntibasambane. gusa birashoboka yaba atarwaye Sida.
    Ikindi kdi abasore bariho kdi beza ukwiye gutegereza uwawe araje kdi uzamwishimira. Nizera ko urakuramo inama zagyfasha kwikura muri uwo mutego.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa