skol
fortebet

Aya ni amwe mu mabara y’indabo z’Amaroza akunzwe gutangwa ku munsi w’abakundana ’Saint Valentin’ n’ubusobanuro bwayo[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 14, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ku isi hari amoko asaga 1200 y’indabo, gusa inyinshi ntitunamenya ko ari indabo, izindi zikibera mu mashyamba abantu badakunze gutembereramo, yewe ugasanga ntitunazimenya.

Sponsored Ad

Abanyarwanda benshi tuzi indabo nyinshi ariko izo tuzi amazina yazo ni nke bitewe n’uko indabo nyinshi zigira amazina agoye kuyafata mu mutwe nk’izo twita amaroza, margarita, amaroma, ndetse n’izindi nyinshi.

Akenshi niwitegereza uzasanga abantu benshi batanga indabo nk’impano kurusha uko bazikoresha byinshi nko kuzitegura cyangwa ibindi.

Ubusanzwe abahanga mu byimibanire bemeza ko indabo ari impano isobanura urukundo , kwitabwaho, gutekerezwaho ndetse n’ibindi.

Nubwo indabo zizanira umunezero nyirukuzihabwa ni byiza kumenya ubusobanuro bwizo utanga kugirango hato utabeshya umuntu ko umwifuza nk’umufasha wawe mu gihe warugamije kumwifuriza gukira cyangwa ngo umusabe imbabazi cyangwa wifuzaga kumubwira ko wamukunze.

Dore amwe mumabara y’ama ROZA indabyo zikunze gutangwa n’ubusobanuro bwazo.

1.Umutuku.

Ubusobanuro: Izi ndabo zisobanura Urukundo.

Umuntu uziha: Umuntu ugomba guha bene izi ndabo z’umutuku ni umuntu “ukunda“ cyangwa “uwo ushaka kubibwira bwambere” yewe ushobora no kuziha “umugore wawe mwabyaranye“. Izi ni indabo nziza zo gutanga ku munsi w’abakundana uzwi nka St Valentin. Ushobora no kuziha umuntu ufitiye icyubahiro cyinshi ariko hano bitewe n’umubare wizo wamuhaye bishobora kugira ubusobanuro bugiye butandukanye.Tuzabibagezaho mu nkuru itaha.

2. Umuhondo.

Ubusobanuro: izi ndabo zisonanura “ubucuti“, “umunezero“ no “kwifuriza umuntu gukira“.

Umuntu uziha: Izi ndabo uziha muntu mwakundanye wenda nyuma mukaza gutandukana, ariko wenda ushaka ko musubirana,, bene izi ndabo ushobora no kuziha inshuti yawe ivuye mu mahanga, cyangwa ukaziha umuntu wagukoreye ikintu cyiza ukumva ubuze uburyo bwo kumushimiramo cyangwa ukaziha umuntu urwaye umwifuriza gukira.

3. Umweru.

Ubusobanuro: Izi ndabo zo zisobanura “ukwera“, “ubusugi“, “ubuzirafuti“,”umunezero“.

Aho zikoreshwa: Mu minsi ya cyera izi ndabo ni zo zasobanuraga urukundo ariko byaje guhinduka ubu busobanura buhabwa izitukura. Izi ndabo z’umweru ubundi zikoreshwa mu birori by’umwihariko nko mu bukwe kuko zinasobanura umunezero.Indabo zumweru kandi zishobora no gukoreshwa mu kwibuka umuntu wakundaga ariko watabarutse.

4. Orange.

Ubusobanuro: Ubusanzwe iri bara rivuka iyo havanzwe umuhondo numukara, bishatse kuvuga ko izi ndabo za orange ziba nkikiraro gihuza ubucuti.

Umuntu uziha: Izi ni indabo waha inshuti yawe uyibwira ko wishimiye ibyo yagezeho, ushobora nko kuzitanga “kumunyeshuri warangije“, “uwazamuye muntera yakazi“ cyangwa “ababyeyi bibarutse umwana“.

5. Move

Ubusobanuro: Izi ndabo zisobanura kwishimira umuntu, icyubahiro ndetse n’urukundo rwako kanya (coup de foudre mu gifaransa).

Umuntu uziha: Ushaka kubwira umuntu ko wamubonye ugahita umukunda aribyo benshi bita coup de foudre cyangwa Love at first sight mu ndimi z’amahanga,wakwifashisha izi ndabo. Izi ndabo zigira n’ubundi busobanuro ariko ubu bwa love at first nibwo bukunda gukoreshwa ubwo rero ni ukwitondera gutanga izi ndabo utazaziza umuntu maze agacyeka ibindi.

Ibitekerezo

  • Rwose ni byiza GUKUNDANA.Ndetse n’Imana irabidusaba nk’abakristu.Ariko ikibabaje nuko ibyo abantu basigaye bita gukundana,usanga akenshi bikorwa n’abantu batashakanye,ahubwo bishimisha gusa bakora ibyo Imana itubuza.Ni ukuvuga kuryamana.Bigatuma Saint Valentin nayo iba mu minsi ibabaza Imana.Urukundo nyakuri Imana idusaba,ni urutubuza kurwana,kwicana,gusambana,kwiba,etc...Nyamara nibyo abantu bakora ku bwinshi.Reba intambara zuzuye mu isi.Abantu bazi ko atari aba Fiyanse officially cyangwa bari "married",nimusigeho kubeshyana ngo murakundana.Mwibabaza Imana yacu.Nkuko Imana ivuga muli 1 Abakorinto 6:9,10,abantu bose bakora ibyo itubuza,ntibazaba muli paradizo.Ni ukutagira ubwenge iyo ukora ibyo Imana itubuza,bikazakubuza kubona ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa