skol
fortebet

Dore abantu badakwiye kwirirwa bashaka kuko nubwo babigerageza urugo rwabo ntirumara kabiri

Yanditswe: Monday 18, May 2015

Sponsored Ad

skol

Burya gushaka ni umuhamagaro. Iyo utabaye umuhamagaro wawe si byiza ngo ubyi tsindagiremo kandi wumva bitakurimo cyangwa nta n’ubushake bwabyo ufite. Iyo bikubayeho nko kugahato ni ho hahandi amaherezo wisanga uri kwicuza birenze
. Niba Ujya Utekereza Ibi Ntuzirirwe Ushaka Umugabo cyangwa Umugore . Amakosa mabi ugomba kwirinda gukora mu gihe cyo gushaka . Ibinyu bishobora gutuma abashakanye batamarana kabiri
Gushaka rero ni icyemezo gikomeye umuntu afata mu buzima. Nubwo Bibiliya (...)

Sponsored Ad

Burya gushaka ni umuhamagaro. Iyo utabaye umuhamagaro wawe si byiza ngo ubyi tsindagiremo kandi wumva bitakurimo cyangwa nta n’ubushake bwabyo ufite. Iyo bikubayeho nko kugahato ni ho hahandi amaherezo wisanga uri kwicuza birenze

. Niba Ujya Utekereza Ibi Ntuzirirwe Ushaka Umugabo cyangwa Umugore
. Amakosa mabi ugomba kwirinda gukora mu gihe cyo gushaka
. Ibinyu bishobora gutuma abashakanye batamarana kabiri

Gushaka rero ni icyemezo gikomeye umuntu afata mu buzima. Nubwo Bibiliya itubwira ngo umukobwa azata ababyeyi be ajye gushaka umugabo, ntago ari ibya buri wese cyangwa se ngo wumve ko biriho nk’itegeko kuri wowe. Akenshi usanga icyi cyemezo gikunze guhubukirwa na benshi bitewe n’impamvu runaka zitari ngombwa, maze ugasanga nyuma y’igihe gito habayeho gutandukana no kubyicuza.

Hari impamvu zitandukanye zagaragajwe abantu bakunze kwibeshyaho zigatuma bashaka ari zo bagize iturufu(bakazishyira imbere) nyamara bibaye ngombwa ukumva ari byo ushyize imbere byarushaho kukubera byiza gushaka ubiretse.

Gushaka kuko ufite irari ry’igitsina.
Gushaka kuko ugejeje igihe.
Gushaka kuko ubonye ko ujyiye gusaza.
Gushaka ubonye ko uri wenyine ukeneye undi muntu ukuba hafi.
Gushaka kuko ukeneye umuntu ugufasha mu bijyanye n’umutungo
Gushaka kuko wagize ibyago ugatwara inda niba uri umukobwa.
Gushaka kuko udashaka kubura uwo wakundaga
Gushaka kuko ubihatiwe n’ababyeyi bawe.
Gushaka kuko ukunda icyo gitekerezo ndetse ugakunda kubona ubukwe bw’abashakanye.
Gushaka kuko inshuti yawe nayo yashatse.

Aha ndakeka buri wese ahise yibaza igihe nyacyo cyo gushaka umugabo cyangwa umugore!! Wigira ubwoba igisubizo kirahari ku bijyanye n’igihe nyacyo n’impamvu nyayo yo gushaka.

“ Shaka umugabo cyangwa umugore kuko umukunda kandi nawe agukunda ndetse mwese mwabitekerejeho ntawe ubihatiye undi. Ikindi kandi shaka umugabo cyangwa umugore ukunda Imana kuko ariyo izabashoboza kubana ubuziraherezo mwishimye.”

Ibitekerezo

  • Gushakana n’umuntu ukunda nawe agukunda nibwo mugira ubuzima burangwa n’umunezero,niyo mugiranye akabazo murihanganirana.Iyi nkuru mwanditse niyo 100%.

    Hhhhhhhhh

    hhhhh, nimwiyandikire sha ntimuzi ibyo mwandika, gukunda ni iki? birangwa niki? wabimenya ute?

    None se ko mbona buriya bintu wanditse these aribyo twagendeyeho dushaka nkaba mbona tubanye neza n’abo twashakanye. Urugero nkanjye nashatse ndambiwe gusambana kandi nari ngejeje imyaka yo gushaka numva itarenga 30. Ikindi nashakaga uzamfasha kwiteza imbere kuko ibyanjye byapfaga ubusa kubera kubura umfasha management yabyo.

    burya kugira urugo ni ikintu gikomeye Ariko umuryango ushingiye cg ukundana Kubera ubutunzi n’irari ntibiraba. Gusa abagabo nabo bahura n’ibibazo byinshi gusa Mugabo ufite ikibazo cyo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina. Habonetse igufasha gukira ubu burwayi. Uretse gufasha kongera ubushake bw’imibonano mpuzabitsina, uyu muti nanone ufasha abagabo batakibasha gukora imibonano mpuzabitsina (impuissant), abarangiza vuba, abatinda kurangiza, abafite intanga nke cyangwa intanga z’amazi ndetse n’abagabo batabyara. Iyi product nta ngaruka n’imwe mbi igira Ku buzima. Iyi miti ikomoka Ku bimera gakondo ry’abashinwa. ESE waba Uzi ufite ubu burwayi cyangwa se uburwayi. Witindiganya hamagara tugufashe kuri 250789396202. Tugufitiye n’indi miti ikomoka Ku bimera gakondo by’abashinwa. Tugufitiye kandi abaganga b’inzobere bagufasha Ku bundi bw’ibikatu burimo diyabeti, umuvuduko w’amaraso, indwara z’umutima, igifu, za hepatite, impyiko n’ibindi. Ku bindi bisobanuro hamagara kuri 250722976014. Iyi numero ninayo dukoresha kuri watsapp

    Hhhhhh harimo nubuswa ngo kuko udashaka kubura uwo wakundaga none utamushatse kuko udashaka kumubura wamushakira iki

    Yego pe ikiruta byose nugushaka uwubaha imana niyo ntsinzi yonyine

    Turabashimiye kuko nsanze byose arukuri gusa umuntu nyine yakagombye kwitondera gusha akabanza akamenya neza uwobagiye kubana.

    ibyo ni ukuri pee

    Nanjye nashatse kuko nari naratewe inda ariko ntibyampira!Ese ubu nakongera ngashaka bigakunda ko mfite imyaka 40??

    niabazako ivyomwavuze bidafise ishingiro none niwakunda umuntu uatargera igihe vyo wumva bivugitse utegerezwa kubanza kuba ugeze igihe kandi ukumva ukeneye ukubahafi hama ugashaka ugukunda iciyumviro canyu nticuzuye

    Nukuri rwose amatungo nubutunzi ubihabwa nababyeyi ariko umugore

    Nukuri rwose amatungo nubutunzi ubihabwa nababyeyi ariko umugore

    muraho neza Nd, Umuntu mukuru Imyaka 43 ndi Rwiyemezamirimo w, umwubatsi nshaka umuntu ufite gahunda yo kubaka nkamubera umugabo akambera umugore tukibanira ubuzira herezo agomba kuba yarize atabyibushye atari mugufi call 0788738925/0788356823 murakoze

    ahubwo fata biriya byose wanditse uhindure title uvuge uti SHAKA MUGIHE UKENEYE IBI BIKURIKIRA:

    HHHH biriya byose utabigendeyeho wakwigunanira na maman wawe akakwitaho kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa