skol
fortebet

Myugariro Usengimana Faustin yasabye anakwa inkumi bamaze imyaka 10 bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Myugariro Usengimana Faustin ukinira Buldcon FC yo muri Zambia, yaraye asabye anakwa umukunzi we Bayingana Daniella bamaze imyaka 10 bakundana.

Sponsored Ad

Kuwa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu myugariro wakiniye amakipe arimo Rayon Sports na APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, yasabye anakwa Bayingana bari bamaze igihe kinini bakundana. Ni umuhango wabereye mu karere ka Rubavu Bayingana akomokamo.

Aba bombi si gake bari baragiye bagaragariza incuti n’abavandimwe ko bakundana, yemwe rimwe na rimwe bakanabigaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Biteganyijwe ko Bayingana bazahamya urukundo rwabo imbere y’Imana ku wa 16 z’uku kwezi, ari na wo munsi bazatangiriraho urugendo rwo kubana nk’umugabo n’umugore.

Mbere y’aho ku wa 15 Ugushyingo bazaba babanje gusezerana imbere y’amategeko, mu muhango uzabera mu biro by’umurenge wa Kimironko ho mu karere ka Gasabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa