skol
fortebet

Ibi bintu 4 bishobora gutera umukobwa kugira imiterere myiza y’amabuno

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

skol

Niba uri umukobwa/umugore ukaba wifuza kumenya uko wahindura imiterere n’ubunini bw’amabuno yawe ni ngombwa ko umenya ibintu bigena ubunini ndetse n’imiterere y’urukenyerero.

Sponsored Ad

Muri iyi nkuru turababwira gusa ibintu 4 (bine) bigira uruhare mu kugena imiterere n’ubunini bw’amabuno n’urukenyerero. Nkuko tuza kubibona, bimwe muri byo umukobwa/umugore ashobora kubihindura akoresheje technique zitandukanye maze akagira amabuno n’urukenyerero biteye uko abyifuza. Ariko hari n’ibindi biba bidashobora guhinduka abagore n’abakobwa bakomora ku miremere yabo.

Uburyo bufasha abagore guhindura ubunini n’imiterere y’amabuno yabo tuzazibagezaho mu nkuru yacu itaha. Muri iyi nkuru turababwira gusa ibintu bine bigena imiterere n’ubunini bw’amabuno. Ubunini n’imiterere y’amabuno bishobora guterwa n’ibintu bikurikira:

1. Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero

Amagufa yo mu rukenyerero (Pelvis) ni amwe mu magufa y’ingenzi mu mubiri w’umuntu kandi agira uruhare rukomeye mu kugena imiterere y’urukenyerero n’amabuno by’abantu. Imiterere y’amagufa yo mu rukenyerero kandi ni ikintu umuntu adashobira guhindura. Ubusanzwe abagore bagira urukenyerero rugari kurusha abagabo. Ibi akenshi ni ukugirango bizorohe mu gihe cyo kubyara. Ibi bituma rero bagira n’amabuno magari kandi manini. Amagufa yo mu rukenyerero kandi agira uruhare runini cyane mu kugena ubwoko bw’urukenyerero n’amabuno ku bakobwa.

2. Imiterere y’imikaya (muscles)

Imikaya n’ibinure byo mu rukenyerero nibyo bifata ku magufa maze bigaha isura n’ubunini urukenyerero. Imiterere rero y’imikaya nayo igira uruhare runini cyane mu kugena imiterere y’amabuno n’urukenyerero. Mu mubiri w’umuntu, buri mukaya (muscle) ugira aho uhera (origin) ndetse n’aho urangirira (Insertion). Imikaya kandi iba ifashe ku magufa.

Ubusanzwe imikaya igira uruhare mu miterere n’ubunini bw’amabuno ni itatu. Gluteus maximus, gluteus medius na gluteus minimus. Buri muntu wese aba afite iyi mikaya uko ari itatu. Ariko bitewe naho buri mukaya utereye naho urangiriye, bituma ishusho n’ubunini bw’amabuno butandukana. Imiterere y’imikaya kandi nayo iri mu bintu umuntu adashobira guhindura mu gihe yifuza kugira amabuno ateye uko ashaka.

3. Ubunini bw’imikaya

Ubunini bw’imikaya igize amabuno nabwo rugira uruhare cyane cyane mu miterere y’urukenyerero n’amabuno. Nkuko twabibonye, amabuno agizwe n’imikaya itatu y’ingenzi. Ubunini bwayo rero buratandukana bitewe n’ubunini bw’umubiri wawe ndetse n’imyitozo ngororamubiri ukoresha iyo mikaya. Ubunini bw’imikaya buri mu bintu bishobora guhinduka. Abakobwa n’abagore bashaka kugira amabuno manini bakagombye gutangira bongera ubunini bw’imikaya yabo. Mu nkuru yacu itaha tuzababwira uko babigenza.

4. Ibinure

Ubunini bw’amabuno buterwa nanone kandi n’ubwinshi bw’ibinure bujyamo. Ngirango muzi abantu bashobora kuba babyibushye ahandi hose ariko byagera ku mabuno ugasanga ntabyibushye nkuko umubiri wabo ubyibushye. Bishatse kuvugako ko kuba ufite ibinure mu mubiri wawe bidahagije ngo ugire amabuno manini. Kugirango ibinure bijye mu mabuno yawe nabyo biterwa n’impamvu nyinshi. Ariko impamvu nyamukuru ni uruhererekane rwo mu miryango ndetse n’ubwoko.

Urugero ni nk’ubwoko bw’abantu bugira protein mu mubiri wabo yitwa steatopygia ituma ibinure byo mu mubiri wabo byirundira mu mabuno maze ugasanga bateye neza cyane. Iyi protein ikunda kuboneka mu bantu batuye ibihugu byo muri Africa kuruta za Burayi, Aziya n’ahandi. Urugero ni nkiyo urebye imiterere y’abakobwa bo mu bihugu by’Aziya usanga ihabanye n’iy’Abanyafrika. Rero Ubwinshi bw’ibinure nabwo biri mu bintu umuntu ashobora guhindura cyangwa se ntahindure.

Ibitekerezo

  • Ni byiza rwose ko abakobwa n’abagore baba beza.Imana yabahaye UBWIZA kugirango bage bashimisha abagabo.Ikibazo nuko benshi cyane mulibo bakoresha Ubwiza bwabo mu busambanyi kandi Imana ibitubuza.Imana isaba abantu bakiri bato gukoresha Ubuto bwabo mu gushaka Imana.Nyamara ababikora ni bacye cyane.Urugero ni bariya bakobwa b’abahamya ba yehova bajya mu nzira bakabwiriza abantu ubwami bw’Imana dutegereje buzaza bugahindura isi Paradizo,bubanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo n’abasambanyi.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,Isi izasigara ituwe gusa n’abantu bumvira Imana,nubwo aribo bake cyane.Ibibazo byose,harimo Urupfu,bizavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa