skol
fortebet

Umusaza w’imyaka 94 n’umukecuru w’imyaka 88 bapfiriye rimwe nyuma y’imyaka 70 bamaze babana basiga isomo ry’urukundo nyarwo[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Urukundo ni kimwe mu bintu biryohera abashakanye cyane cyane iyo wakunze nawe ugakundwa, abenshi bemeza ko nta rukundo mu bantu rukibaho ku Isi ariko siko bimeze hari abakundana kugeza banatabarukanye.

Sponsored Ad

Umugabo,Herbert Delaigle wari ufite imyaka 94 y’amavuko n’umugore we Marilyn Frances DeLaigle wari ufite imyaka 88 y’amavuko, bashizemo umwuka mu gihe cy’intera y’amasaha 12 gusa hagati yabo maze basiga inkuru y’urukundo ruhamye dore ko bari bamaze imyaka 71 yose barushinganye

Uyu musaza n’umukecuru bari batuye Georgie, bapfuye ku wa Gatanu ushize tariki ya 12 Nyakanga. Basize abana batandatu, abuzukuru 16 n’abuzukuruza 25 ndetse n’ubuvivi butatu.

“Birashimishije cyane uburyo babanye imyaka 71 none ubu bakaba bari kumwe mu ijuru”, umuryango wabo mu kubabika mu itangazo bahaye WRDW.

Marilyn Frances na Herbert bahuriye mu gace ka Waynesboro muri Georgia ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yari afite imyaka 16 gusa mu gihe uwaje kumubera umugabo yari afite imyaka 22.

Marilyn Frances DeLaigle yakoraga muri resitora ubwo Herbert yamurabukagwa akamubenguka akamusaba ko basohoka, maze nyuma y’umwaka umwe basohokanye bwa mbere, bararushinga.

“Frances yakoraga mu ka resitora (café) twari dufite muri Waynesboro bitaga White Way Café (…) nakomeje kumwitegereza uko yinjiraga asohoka, maze muhanga amaso. Nyuma nishyizemo akanyabugabo ndagenda musaba niba yanyemerera igihe kimwe tukazasohokana.”, Herbert mu 2018 ubwo yaganiraga na WRDW yari yabasuye ubwo bizihizaga imyaka 70 bamaze babana.

Muri iki kiganiro cyo mu 2018, Herbert yahishuye ko bwa mbere basohokana bagiye kureba filime ari nabwo uyu musore wari wamaze gukunda bihebuje uyu mukobwa yamubajije niba yamwemerera akamubera umugabo, undi abyemera atazuyaje.

Frances avuga ko byamurenze kumva agiye kuba umugore wa Herbert Delaigle, ariko yari afite impungenge ko bitazaba. Aganira na WRDW yagize ati “Iteka yarakerererwaga.”

Ku munsi w’ubukwe habuze gato ngo pasiteri yange kubasezeranya kuko bari bakerereweho hafi isaha kugera ku rusengero nkuko Herbert yabitangaje, ariko nyuma yo kugerageza kumwinginga aza kubemerera kubashyingiranya.

Umwe mu bahungu babo yavuze ko nyina yari aryamye ku buriri iruhande rwa se ubwo yapfaga, ngo ubwo bazaga gufata se, imihumekere ya nyina yarahindutse, atangira guhumeka nabi, aranatitira cyane nk’aho yamenye ko umugabo we yapfuye.

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko mu gihe umwe mu bashakanye yitabye Imana nyuma y’urupfu rw’uwo bashakanye cyangwa se iyo umuntu apfuye nyuma yo gupfusha inshuti ye magara akenshi biba bitewe n’umutima umenetse unanirwa kwihanganira kubura uwo wakundaga. Ngo imvamutima zikomeye zishobora guca intege umutima bigatuma uhagarara mu buryo butunguranye.

Ibitekerezo

  • C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    Inkuru nziza! Ni ubwambere nunvise inkuru yvurupfu rutababaje kuko bagiye mw ijurubisaziye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa