skol
fortebet

Ubushakashatsi bwagaragaje ahantu abantu bahurira bwa mbere hakabafasha guhita bakora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Wednesday 26, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’ikinyamakuru IllicitEncounters.com bwemeje ko iyo abantu bahuriye bwa mbere mu biruhuko biborohera guhita bakora imibonano mpuzabitsina kurusha ahandi hantu hose.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho ubushakashatsi bwa mbere bwagaragaje ko kenshi na kenshi abantu bakunda gukora imibonano mpuzabitsina iyo bamaze inshuro 4 basohokana,gusa iyo bahuriye mu biruhuko biroroha kuko gusohokana kabiri biba bihagije kugira ngo babe baryamana.

Ikinyamakuru IllicitEncounters.com cyakoreye ubushakashatsi ku bagabo n’abagore 1000 bacyemerera ko ngo byabatwaye gusohokana inshuro 2 gusa kugira ngo baryamane ubwo bahuriraga mu biruhuko.

Ahantu ha kabiri abantu bahurira bikaborohera gukora imibonano mpuzabitsina ni mu tubyiniro kuko ngo iyo umugabo n’umugore bahahuriye bagasohokana inshuro 3 ,biborohera kuba bakora imibonano mpuzabitsina.

Ahantu abantu bahurira bikabasaba kwiyuha akuya ngo bakorane imibonano mpuzabitsina ni ku kazi kuko benshi mu bakozi baba batinya abakoresha babo ndetse banga kwica akazi ngo bari guteretana.

Ahantu abantu bahurira bwa mbere bikaborohera gukora imibonano mpuzabitsina:

1.Mu biruhuko ku mazi- Gusohokana inshuro 2 biba bihagije ngo abahuye bwa mbere baryamane

2.Mu kabyiniro cyangwa mu kabari- inshuro 2.2 ziba zihagije ngo abantu bahuye bwa mbere baryamane.

3.Ku mbuga nkoranyambaga zishakirwaho abakunzi- inshuro 2.5 ziba zihagije ngo abahahuriye bakore imibonano mpuzabitsina.

4.Guhuzwa n’inshuto-Gusohokana 3 biba bihagije ngo abantu baryamane

5.Guhura ku bw’amahirwe –Inshuro 5 ziba zihagije

6.Guhurira mu birori bitandukanye-inshuro 5.5 ziba zihagije

7.guhurira muri Gym-Inshuro 6 ziba zihagije

8.Guhurira mu kazi –inshuro 7 ziba zihagije


Ubushakashatsi bwavuze ko ku iyo abantu bahuriye mu biruhuko no mu tubari byoroha gukorana imibonano mpuzabitsina iyo basohokanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa