skol
fortebet

Dore impamvu ukwiye kurya ibiribwa bibisi buri munsi

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ibyo kurya bibisi bifite umumaro wo kuvura, gutera ubutaraga no kongerera ubushobozi ingingo.

Sponsored Ad

Iyo ibyo kurya bitetswe bijya gushya bimaze kuzimiza isukari, inyubaka-mubiri, imyunyu ngugu, za vitamine zo zizimiza hagati ya 40% na 50% amavuta meza arashira, maze ubushyuhe bwinshi bugatuma urugimbu ruba rwinshi ni cyo gituma ibyo kurya bitetse bitihuta neza mu myanya inoza ibyo kurya, ikindi ni uko imyunyu ngugu igenda mu mazi batekesha. Kuko ku batetsi benshi ayo mazi amenwa nk’icyanduye

Ibyo kurya bibisi rero biba byuzuye, kandi bifite icyo byunguye umubiri. Uwabiriye aba aruhuye umwijima, n’igifu bye. Inogerezwa ryabyo ntabwo ritwara umwanya munini. Ibyo kurya bibisi bitunganya uruhu rukaba rwiza. Bituma amenyo aba meza kandi mazima.

Inzara z’intoke n’iz’amano zigatungana. Amara agakora buri gihe kandi neza. Ibyo kurya bibisi ni byo bikumira umubyibuho w’ikirenga, birakenewe ku muntu wese wifuza kwirukana imyanda iri mu maraso no mu ngingo ze. Ibyo kurya bibisi ntibyungura umubiri gusa, ahubwo byungura n’intekerezo, zikagira imbaraga, zikabanguka, zikagira umwete, zikazirikana, zikishyira kuri gahunda.

Hati: Ibyo kurya bibisi, ni byo byo kurya bizima, biruhura umubiri, bigakiza indwara nyinshi. Kurya ibyo kurya bitabanje gutekwa bifite uruhare rwihariye rwo kuvura: kanseri, indwara z’umutima, imisenyi yo mu gasabo k’indurwe, diyabete, indwara zo mu mara, indwara z’uruhu, igituntu, prostate n’izindi ndwara zituma ingingo zigabanuka, ibyo byo kurya bifite uruhare mu kuvura n’izindi ndwara hamwe n’indwara zo mu ngingo. Ibyo kurya bibisi n’urukingo rukomeye ku bantu bazima, mu rundi ruhande, ibyo kurya bibisi n’ibyiringiro bikomeye ku barwayi bamaze kwirukanwa n’abaganga.

Urugero: umuntu afashe amashu y’icyatsi kibisi (bya bibabi bitabwa cyangwa bisigara mu murima) n’igisate cy’ikirayi, akabisekura akavanga n’amazi, akanywa igice cy’ikirahuri nyuma y’igice cy’isaha, akabikora umunsi wose. Nibura nka kane (4) mu cyumweru. Ibyo byamukiza igifu n’amara yararwaye. Ibyo byoza amara neza. Dr GERSON nawe yakijije abantu benshi kanseri akoresheje kubaha ibirahuri 10 by’umutobe wa karoti mu munsi, iyo mitobe ntibikwa, kandi ikoreshwa yonyine nta kindi urya uwo munsi. Igihe utetse ibyo kurya biherako bizimiza imisemburo-mvuzo (enzymes).

Iyo misemburo ntishobora gukorwa n’umubiri ahubwo iva mu byo kurya bibisi. Iyo misemburo irimo amoko abiri (2). Enzyme endogène nizo zishinzwe kuyobora umurimo wo kunozwa no gukwirakwiza ibyo kurya. Indi yitwa Enzyme exogène ishinzwe kugaburira ingira-bika (cellules) ni zo zifite umurimo wo kubanziriza za vitamine. Ni zo zongera itoto mu ngingo z’umuntu, zabikuye mu itoto ry’ibyo twariye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa