skol
fortebet

Haruna Niyonzima yashyingiranwe n’umugore wa kabiri muri Tanzania [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 28, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wa Yanga Africans,Haruna Niyonzima,yaraye akoranye ubukwe n’umukobwa bari bamaze iminsi bakundana Cassandra Rayan mu muhango wabereye mu gihugu cya Tanzania aherereyemo.

Sponsored Ad

Haruna ntabwo yaje mu Rwanda nkuko bagenzi be Migi na Kagere Meddie babigenje kubera Coronavirus,ahubwo yahise atangira gutegura ubukwe bwe n’uyu mukobwa Cassandra Rayan.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru,Funclub.rw, ni uko mbere y’uko Haruna ava mu Rwanda yabanaga n’umugore we basezeranye Uwineza Consolee gusa akaba yarasubiye muri Tanzania ari kumwe n’uyu Cassandra Rayan bikaba byanarangiye bafungiyeyo indowa nkuko babyita muri iri dini rya Islam.

Uyu mugabo yungukiye mu kuba muri Tanzania nta mikino ihari ahitamo gusezerana imbere y’Imana n’uyu Cassandra,uzwi ku mazina ya Cassa Rayan ku mbuga nkoranyambaga.

Haruna Niyonzima, Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru akaba anakinira ikipe ya Yanga yo muri Tanzania, tariki ya 15 Ukwakira 2015 ni bwo yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Uwineza Consolée Nailah batangiye kubana ubwo uyu mukinnyi yari afite imyaka 13 gusa y’amavuko hashingiwe ku myaka igaragara mu byangombwa bye.

Haruna n’umugore we wa mbere bari bamaranye imyaka 17 bakaba bafitanye n’abana gusa akaba yahisemo gushaka undi mugore nkuko idini rye ribimwemerera.

Haruna Niyonzima ni umwe mu byamamare muri Tanzania, yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo ayo mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC, Etincelles na AS Kigali; ndetse na Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania.






Haruna Niyonzima yarushinze bwa Kabiri n’umukobwa witwa Cassandra

Source: Funclub

Ibitekerezo

  • Ariko ibi bige bibereka amadini y’ikinyoma,abeshyera Imana ngo iyemerera gutunga abagore benshi.Leta ubwayo,idusaba gutunga "umugore umwe gusa".Abaslamu bitwaza ko Abayahudi batungaga abagore benshi. Nyamara muli Matayo 19:8,Yezu yasobanuye ko impamvu Imana yaretse Abayahudi bakarongora abagore benshi,ngo nuko bari barinangiye imitima.Muli make,ntabwo Imana ishyigikira Polygamy.Polygamy iteza ibibazo mu ngo. HARUNA yishe itegeko ry’Imana n’irya Leta.Impamvu Imana idusaba gutunga umugore umwe gusa,nuko iyo uzanye abandi bagore biteza "akavuyo".Umva nawe ko umugore wa mbere wa Haruna byamutesheje umutwe.Dore icyo Imana ibivugaho:Muli Intangiriro 2:24,Imana isaba Umugore n’Umugabo kuba "umubiri umwe" (one flesh/une seule chair).Ni nk’umucanga na sima bivanze.Ntabwo byongera gutandukana.Niyo mpamvu na Leta iyibuzanya. Muli 1 Yohana 4:1,Imana idusaba "gushishoza" mu gihe duhitamo idini dusengeramo.Ntabwo Imana yemera amadini yose.Ndetse idusaba "gusohoka" mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa