skol
fortebet

Kimenyi Yves yemeye ko ari mu rukundo na Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019

Yanditswe: Monday 19, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu wa Rayon Sports,Kimenyi Yves yemereye itangazamakuru ko amaze amezi 3 akundana na Uwase Muyango Claudine wamamaye muri Miss Rwanda 2019 ndetse anakuramo ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto [Miss Photogenic 2019].

Sponsored Ad

Uyu munyezamu waherukaga gutandukana n’umukunzi we Diddy d’Or bari bamaze igihe bakundana,yamusimbuje uyu mukobwa wakunzwe n’abasore batari bake ubwo yari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 nkuko yabitangarije abanyamakuru.

Kimenyi yagize ati “Kuba ruhari nibyo.Urukundo rwacu rurimo rurashibuka ntabwo rumaze igihe kinini ariko nizeye ko Imana nibishaka ruzaba runini cyane.Twahuye binyuze ku mu cousin wanjye kuko bari inshuti nanjye ndamubona ndamwishimira,habaho ibiganiro biza kurangira dukundanye.Ubu hashize amezi 2 cyangwa 3.

Kimenyi yahakanye ibyavuzwe ko yatandukanye n’umukunzi we wa mbere bashwanye kubera ko yamusanganye na Muyango Claudine ndetse yavuze ko ibyabo byarangiye kera yatangiye ubuzima bushya.

Uyu munyezamu uhagaze neza mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko Muyango Claudine yihariye,yitonda yubaha Imana n’abantu ndetse akabakunda kandi ngo mu gihe bamaranye yabonye amukunda cyane.

Kimenyi yavuze ko yifuza ko Muyango yazamubera umufasha nabyemera anemeza ko ubusanzwe uyu mukobwa asanzwe ari umufana wa Rayon Sports.






Muyango Claudine witabiriye Miss Rwanda 2019 niwe uri mu rukundo na Kimenyi

Ibitekerezo

  • Ibyo uvuga ngo "Muyango Claudine arihariye,aritonda kandi yubaha Imana",nibyo wabwiraga uwo mwatandukanye.Mpora nsaba abakobwa ko bitondera biriya bavuga ngo bali mu rukundo n’abahungu.Akenshi iyo umuhungu aguhaze,araguta agafata undi.Tekereza kugirango uhe "ubusugi bwawe",umuntu akwangize,narangiza agute,yifatire undi.Bamwe bituma biyahura.Nubwo ubusambanyi bukundwa na millions nyinshi z’abantu,butera ibibazo byinshi cyane.Ikirenze ibyo,Imana irabitubuza kandi ikavuga ko ku munsi wa nyuma,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.

    Courage muhungu wacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa