skol
fortebet

Mu magambo yuzuyemo uburyohe, King James yashimiye umubyeyi wamwibarutse

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Ku isabukuru ya King James yashimiye umubyeyi we kuko yamwigishije byinshi birimo kuba yaramuhaye uburere,amwizeza ko umunsi umwe azatera ikirenge mucye.
Ruhumuriza James Ubusanzwe uzwi ku izina rya King James Taliki ya 1 Mata 2018 nibwo yujuje imyaka 28 y’amavuko aho yafashe umwanya agashimira umubyeyi we ko yamubyaye ndetse akamuha uburere kuri ubu bwamugize uwo ariwe yavuze ko ibyo yamuhaye nawe azibitoza urubyaro rwe.
Yagize ati “Myaka 28 irahise umpaye ubuzima, ndabizi sindakubwira (...)

Sponsored Ad

Ku isabukuru ya King James yashimiye umubyeyi we kuko yamwigishije byinshi birimo kuba yaramuhaye uburere,amwizeza ko umunsi umwe azatera ikirenge mucye.

Ruhumuriza James Ubusanzwe uzwi ku izina rya King James Taliki ya 1 Mata 2018 nibwo yujuje imyaka 28 y’amavuko aho yafashe umwanya agashimira umubyeyi we ko yamubyaye ndetse akamuha uburere kuri ubu bwamugize uwo ariwe yavuze ko ibyo yamuhaye nawe azibitoza urubyaro rwe.

Yagize ati “Myaka 28 irahise umpaye ubuzima, ndabizi sindakubwira akamaro ufite n’ukuntu uri umuntu udasanzwe mu buzima bwanjye gusa mama ndashima cyane uwo uri we ndetse n’ibyo wanyigishije byose byangize uwo ndiwe. Warakoze, mama kuri buri kimwe kandi ndizera ko umunsi umwe nzatera ikirenge mu cyawe.”

King James wagerageje gukoresha imvugo ya gisizi ataka umubyeyi we, yagaragaje ko azishima cyane aruko uburere yamutije nawe yabutoje abana be bakazakura barangwa n’ubupfura mu buzima bwabo bwose.

Ubusanzwe King James yavutse mu 1990 akaba umwana wa gatandatu mu bana barindwi iwabo .Yarangije amasomo ye mu mashuri yisumbuye mu kigo cya APE Rugunga. 2013 ni bwo uyu muhanzi yatangiye kwiga Kaminuza ahoo yize ibijyanye n’Itangazamakuru. Iyo uganiriye na King James akubwira ko mu ndoto ze yakuze yumva azavamo umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa