skol
fortebet

Perezida wa Rayon Sports yateye imitoma umufasha we ku isabukuru y’imyaka 15 bamaze babana

Yanditswe: Tuesday 15, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yageneye ubutumwa bukomeye umufasha we bafitanye abana 5 ku munsi w’isabukuru y’imyaka 15 bamaze bashyingiranywe.

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate watorewe kuyobora ikipe ya Rayon Sports kuwa tariki 14 Nyakanga 2019 yateye imitoma umufasha we kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 Ukwakira 2019,italiki bizihijeho imyaka 15 bamaze barushinze.

Munyakazi abinyujije kuri Twitter yagize ati “Umunsi w’ibyishimo kurusha iyindi yose mu buzima bwanjye n’umunsi wa mbereye umugore.Mpora numva ko ndi umunyamugisha buri munsi kukugira nk’umukunzi wanjye,umufasha n’inshuti yanjye magara.Ndagushimira kubw’urukundo rwawe n’ukuntu unyitaho.Isabukuru nziza mugore wanjye!Uyu munsi twatangiye umwaka wa 15 turi kumwe.”

Munyakazi Sadate akomeje gushimwa n’abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports kubera ukuntu ari gukomeza kuyiha icyerekezo binyuze mu baterankunga ari kuyishakira ndetse n’intego zifite ireme yifuza kuyigezaho.

Ibitekerezo

  • ikihe kerekezo se ari kuyiha ariko ntimukabeshye rubanda ubuse ko amaze gusinyisha benshi ko ataratangaza kumugaragaro amaze kwinjira mwisanduku ya Rayon Sports ariko tuzabaho duhoshira kugera ryari kuki amafaranga ya equipe aca ku ma account ye personal aho guca kuya equipe ubukoko abantu bazabakinga agatambaro mumaso kugera ryari gusa ndamushimira kuntsinzi amaze kuduha ebyiri bizakomereze aho nicyo abafana dushaka naho ibindi niyigwizzeho nabamubanjirije nibyp bakoze areke kubeshya ngo azubaka gikundiro stadium atagira nikibanza umuntu abeshya abantu nkabana ngo ari gukora igishushanyo mbonera utanagira plot ubwose byose urumva atari imitwe

    Ikigaragara cyo ntabwo uri umurayon, ntimugateshe abantu umwanya. Stade izubakwa natwe abarayon na Sedate arimo ntabwo ugomba kumubaza icyo kibazo ahubwo ugomba kukibaza.
    Umaze gukora iki wowe kugirango yubakwe?
    Sedate icyo yatumariye, ni ukutwigira umushinga, naho ibindi, igikorwa nitwe kireba.
    Kandi mugabanye kwigira aba auditeurs.
    Kugeza ubu ntarashobora kubona ibyo Sadate
    amaze kutugezaho? Waba uri impumyi mon frère.
    Abarayon mbifurije ishyaka ryinshi, GIKUNDIRO STADIUM iboneke.

    Ariko wagiye ureka amatiku nka ya sekibi!!! wowe uri umugenzuzi wa equipe kuburyo umemya amafaranga yagiye kuri konte za rayon sport ziri mu ma bank y’ubucuruzi mu rda?? ESE ufite ububasha bumenya amafarangai ajya kuri konti za sadate??? Uko Niko muhora mucamo abanya muryango ibice warangiza ngo uri umu rayon wukuri!!!!!!!

    Sadate ni isi kbs ibibi byamuvugwaho byose kurinjye ni 0 Sadate muri inyuma 200% ahubwo na mbere kose twari twarabuze umuyobozi nka we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa