skol
fortebet

Umugabo n’umugore bamaze imyaka 10 bashyingiranwe bavuze ko basezeranye gucana inyuma

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

John Lenor na Claudia Maillern’umugabo n’umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko ariko ntibafuhirana kuko buri wese amaze kuryamana n’abantu barenga 50 badahuje igitsina nyuma yo gushyingiranwa.

Sponsored Ad

John na Claudia bamaze imyaka 10 bashyingiranywe ariko biryamanira n’abandi bantu ntihagire n’umwe ufuhira undi cyane ko bavuganye ko mu gihe umwe abuze mugenzi we agomba kwirwanaho.

John usanzwe ari akora akazi ko gutunganya imiziki yavuze ko azi abantu benshi babanye nk’uko abana n’umugore we Claudia gusa benshi mu bazi imibanire yabo barabanenga bavuga ko ibyo bakora bo batabyemera.

Yagize ati “Buri gihe inshuti zanjye zimbwira ko ndi umusazi kuba ndeka Claudia agasambana n’abandi bagabo gusa tubanye neza.Ibintu byo guhora umuntu agenda bituma ubushuti bw’abantu bwangirika gusa twe twemeje ko mu gihe umuntu akeneye gukora imibonano mpuzabitsina tutari kumwe yakwirwanaho.”

Claudia usanzwe ari umuhanzi yavuze ko benshi batekereza ko abashyingiranywe bagomba guhisha ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina gusa kuri we bitamukundira kubera ko umugabo we ahora azenguruka hirya no hino mu bya muzika ntibabonane,ariko aryamana n’abandi ntibimutere ikibazo.

Yagize ati “Tugitangira kuryamana n’abandi bantu,naketse ko bizahagarika umubano wacu ariko siko bimeze njye na John tubanye neza nubwo buri wese aba aziko mugenzi we amuca inyuma akaryamana n’abandi.Twashakanye twemeranyije ko tuzagira abandi bantu turyamana ku ruhande.”

John yavuze ko umugore we ariwe wazanye iki gitekerezo ariko nawe cyamufashije kuko iyo yagiye hanze agakenera imibonano mpuzabitsina atagira urwikekwe ko umugore we nabimenya bizamurakaza.

John na Claudia bavuze ko buri wese amaze kuryamana n’abantu barenga 50 nyuma y’uko bashyingiranywe gusa bemeje ko batagomba kugira uwo bakundana nawe ahubwo bagomba gusigasira urukundo rwabo nubwo basambana n’abandi bantu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa