skol
fortebet

Umukobwa yaciye ibintu ku isi nyuma yo kwemera gushyingiranwa n’umusaza umurusha imyaka 40 bahuriye muri Bisi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Rachael Roberts w’imyaka 33, ukomoka ahitwa Anna Bay muri New South Wales mu gihugu cya Australia yatunguye benshi kubera ukuntu yemeye gushyingiranwa n’umusaza witwa Nev McDermott w’imyaka 73 bahuriye aho bisi zihagarara.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyaka 4 aba bombi bahuriye aho bisi ihagararara biyemeje kurushinga mu bukwe bwatumye benshi bacika ururondogoro kubera ko uyu musaza arusha uyu mukobwa imyaka 40.

Uyu mukobwa yakunze uyu musaza cyane nyuma yo kumusanga aho Bisi zihagarara akamera kumutwara ku buntu cyane ko yari yagize ikibazo akavunika mu ivi.

Uyu mukobwa yishimiye iyi lift bituma yiyemeza gukundana n’uyu musaza none nyuma y’imyaka 4 biyemeje kurushinga bidatinze.

Uyu mukobwa yabwiye abamunenze ko imyaka uyu musaza amurusha ari imibare gusa ndetse abona ariwe mugabo mwiza kurusha abandi bose ku isi.

Uyu mukobwa yavuze ko ubwo yari atwawe n’uyu musaza baganiriye ku buzima bwabo bwite amubwira ko aherutse gupfusha se wazize umutima,muzehe aramuhumuriza bimukora ku mutima.

Uyu musaza Nev yatangiye kujya asura buri gihe uyu mukobwa na nyina ndetse ngo mu gihe bamaze baganira yamenye ko bakunda ibintu bimwe birimo abacuranzi ba The Bee Gees na Nickelback ndetse bose ngo bakunda gusura amashyamba.

Ibitekerezo

  • Reka umusaza yisazure!!! Bazabyare Hungu na Kobwa.Mu bintu bidushimisha cyane Imana yaduhaye,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.

    iyinkuru ntakimwe kidasanzwe kirimo ibitemewe nutarageza kumyaka yubukure naho abandi ntibibujijwe. uretse ko nuwo numva ali umukecuru umukobwa wa 33 yayigize abasore bari he! cyangwa byari kuba byiza asaziye iwabo!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa