addresiya
startimes

Umwami wa Thailand yagize umwamikazi umukobwa wamurindaga [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 May 2019 Yasuwe: 9522

Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn w’imyaka 66 yatunguye benshi ubwo yakoraga ubukwe n’umwe mu bakobwa bari bashinzwe kumurindira umutekano witwa Suthida Vajiralongkorn Na Ayudhya,ahita ategekwa ko yitwa umwamikazi.



Uyu mwami watangiye ibirori kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,yarebye mu bakobwa bo mu gihugu cyose abona nta mukobwa urusha ubwiza uyu murinzi we niko kumugira umwamikazi ndetse amusukaho amavuta yera.

Umwami Maha Vajiralongkorn,yagizwe umwami wa Thai nyuma y’aho se atanze muri 2016.

Uyu mwami ashatse uyu mukobwa wari usanzwe ari umurinzi we nyuma yo gutandukana n’abagore batatu ndetse bose bamubyariye abana barindwi.



Umwamikazi Suthida amaze imyaka myinshi akorana n’uyu mwami gusa nta muntu n’umwe wari uziko bakundana ariyo mpamvu batunguwe ubwo itangazo ryashyirwaga hanze ko ariwe wabaye umwamikazi.

Ku munsi w’ejo nibwo kuri Thai TV haciye ubukwe bw’uyu mwami Maha Vajiralongkorn n’umwamikazi bwari bwitabiriwe na benshi mu banyacyubahiro b’I Bwami.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble citoyen

    Ubwo yari yaramaze "kumva" ko ariwe ukwiriye ikamba nyine, hhh

    May 2019

Inzindi nkuru

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yatumye ibinyamakuru...
2 May 2020 Yasuwe: 6554 3

Haruna Niyonzima yashyingiranwe n’umugore wa kabiri muri Tanzania...

Umukinnyi wa Yanga Africans,Haruna Niyonzima,yaraye akoranye ubukwe...
28 April 2020 Yasuwe: 7207 1

Uganda: Umugabo n’umugore bakoze ubukwe bwitabiriwe n’abantu 3 gusa kubera...

Umugabo witwa Jimmy Sekimpi n’umugore witwa Joy bakoze ubukwe bwitabiriwe...
25 March 2020 Yasuwe: 5469 1

Umukinnyi yirengagije Coronavirus atera ivi asaba umukunzi we kumubera...

Umukinnyi w’ikipe ya Mallorca muri Espagne witwa Lago Junior w’imyaka 29,...
20 March 2020 Yasuwe: 4750 0

Niyonzima Sefu yateye ivi asaba umukunzi we kuzamubera umugore...

Kuri iki cyumweru cyo kuwa 08 Werurwe 2020,umukinnyi ukina hagati mu ikipe...
9 March 2020 Yasuwe: 4330 4

Umugabo watawe n’umugore babyaranye 7 amuziza ubukene yashyingiranywe na...

Umugabo ukomoka muri Nigeria wari umaze igihe mu gahinda ko gusigwa...
1 March 2020 Yasuwe: 19959 3