skol
fortebet

FC Barcelona yacitsemo ibice kubera amagambo ya Gundogan

Yanditswe: Friday 19, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Urwambariro rw’ikipe ya FC Barcelona ngo rwigabanyijemo ibice bine nyuma y’ibyatangajwe bamaze gutsindwa na PSG ibitego 4-1.

Sponsored Ad

Ibi byatewe n’ibyo Ilkay Gundogan yatangaje kuri myugariro Ronald Araujo kuwa Kabiri nyuma yo gutsindwa na PSG.

Ku wa kabiri, uyu mukinnyi wo hagati w’Ubudage yanenze mugenzi we nyuma yo guhabwa ikarita y’umutuku yabaviriyemo gusezererwa muri Champions League na Paris Saint-Germain ibitego 4-1.

Nk’uko Sport ibitangaza, iyi kipe igabanyijemo ibice bine hakurikijwe imyaka, ururimi ndetse n’ubwenegihugu.

Amakuru aravuga ko abakinnyi bitandukanyije bagendeye ku bakiri bato bavuga Icyesipanyole,abavuga icyongereza n’abavuga igiporutugali.

Gundogan bivugwa ko ari mu itsinda rivuga icyongereza rigizwe na Robert Lewandowski na Frenkie de Jong.

Hagati aho, nubwo akomoka muri Uruguay ivuga icyesipanyoli, Araujo ari hamwe na Raphinha n’abandi bakinnyi bavuga Igiporutugali.

Ntabwo havugwa ikirahosha uyu mwuka mubi uri muri iyi kipe watewe nuko Gundogan yavuze ko byari kuba byiza iyo Araujo areka Barcola agatsinda igitego aho kumugusha agahabwa ikarita itukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa