skol
fortebet

Gaza:Amakuru mabi kuri wa mwana wateruwe munda ya nyina wari umaze kwicwa na bombe

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 21 Mata 2024, nibwo hatangajwe inkuru y’umwana w’umukobwa w’uruhinja watabawe n’abaganga ku buryo bw’igitangaza, ateruwe mu nda ya nyina wari umaze kwicwa n’ibisasu byari byatewe n’igisirikare cya Israel kirwanira mu kirere mu Majyepfo ya Gaza, ava mu nda ya nyina ari muzima.

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi itanu yari ishize akomeza kwitabwaho n’abaganga, uwo mwana na we yapfuye akurikira umubyeyi we, nk’uko byatangajwe na BBC.

Uwo mwana wari wahawe amazina ya Sabreen al-Sakani, abaganga babanje kubaga nyina mu bitaro bya Rafah ku cyumweru saa sita z’ijoro.

Nubwo ibintu bimeze nabi aho muri Gaza, ku buryo gutanga ubuvuzi bigoye cyane, ariko ngo abaganga bari bakomeje gukora uko bashoboye bakohereza umwuka mu bihaha by’uwo mwana, bakoresheje ibikoresho bafite, kuko atari ameze neza cyane.

Gusa ibyo bagerageje byose ntabwo uwo mwana yashoboye gukomeza kubaho, kuko na we ngo byaje kurangira apfuye, ejo ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, ahita anashyingurwa iruhande rwa nyina.

Uwo mwana w’uruhinja wari wahawe izina rya Sabreen, abaye umwe mu bana 16 bishwe n’ibitero bibiri byagabwe n’Ingabo za Israel zirwanira mu kirere, ku bitaro bya Rafah mu mpera z’icyumweru gishize.

Abo bose ngo bishwe n’igisasu cyo mu bwoko bwa bombe cyaguye ku nzu babagamo, ntiharokoka n’umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa